• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, December 3, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

minebwenews by minebwenews
July 4, 2025
in Conflict & Security
0
Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

You might also like

Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byongeye gutera impagarara mu kibaya cya Rusizi: Abasivili barimo gupfa, Luvungi na Katogota mu kaga.

Luvungi Yafashwe: Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC, imirambo y’ingabo z’u Burundi isigara ku rugamba

Amatoni y’amasasu Yatanzwe na FARDC mu Rugamba Rwegereje Umujyi wa Uvira

Afande Fidel Rugabo wamenyekanye cyane ubwo yavaga muri Canada aho yaramaze imyaka icumi irenga atuye, agatabara iwabo i Mulenge hagabwa ibitero bigamije kuhasenya no kwica abaho by’ihuriro ry’Ingabo za Congo, yatanze umucyo ko nta mwuka mubi uri hagati mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025 ni bwo Rugabo yageze i Goma, hari nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma tariki ya 27/01/2025.

Nyuma y’uko uyu mutwe nanone ufashe i Bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo avukamo, yahise yerekeza i Mulenge, aho yazamukanye n’Umugabo mukuru w’Ingabo za Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, hamwe n’abasirikare benshi bo mu mutwe wa M23.

Binavugwa ko ubwo bazamukaga iriya misozi bagiye bigarurira uduce twinshi n’ubwo hari utwo bafashe bakatwikuramo, ahanini utwo muri teritware ya Walungu. Ndetse bamaze no kugera mu Minembwe bigaruriye utundi twinshi harimo n’aka Rugezi kahoze ari indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi na FARDC.

Rero mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo afande Rugabo yakoze ikiganiro, agaragaza ko nta mwuka mubi uri hagati mu ihuriro ryabo rya AFC.

Ni nyuma y’aho yari abajijwe ibyari byatangajwe ku muyoboro wa YouTube witwa Magash tv, aho umunyamakuru wayo yari yatangaje ko “har’abayobozi bo muri Twirwaneho bahawe ifaranga n’Akagara ngo badurambanye ibintu muri AFC.”

Asubiza ko ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ko Magash ari we Akagara kahaye amafaranga ngo areme umwuka mubi muri M23 na Twirwaneho.

Rugabo yakomeje avuga ko Alliance Fleuve Congo ko ari ihuriro rihuriyemo ama-shyaka menshi, harimo irya M23 ndetse ko ari na yo yiyunze bwa mbere muri iri huriro, Twirwaneho iza bwa kabiri.

Iyi mitwe yombi ihuriye muri AFC, Rugabo avuga ko ikorana byahafi haba mu bya politiki ndetse n’ibya gisirikare.

Ni naho yahise agira ati: “Abantu bareke kuzabashushya abandi imitwe, ngo babeshye ko hari amakimbirane hagati muri iri huriro rya AFC. Ntayo. Dufute murongo umwe twese wo kwirwanaho.”

Yakomeje asobanura ko “mu Minembwe hari batayo ya M23 ihakorera, ahamya ko ikorana neza na Twirwaneho. Ndetse kandi avuga ko har’indi batayo ya Twirwaneho ikorera hafi n’ishyamba rya Kahuzi-Biega, ashimangira ko na yo ikorana n’uyu mutwe wa M23 neza.”

Ibi avuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko nta kibi kiri hagati y’iyi mitwe yombi yo muri AFC.

Ati: “Ibyo mbabwiye ni ibihamya nta macyakubiri dufite. Ababizana n’ibarya bifuza kutugonganisha.”

Mu gusoza yasabye ko abantu bo kwirinda propaganda zizanwa n’Abanyakagara, anashimangira ko katsinzwe, ariko ko batazakabuza gukorana n’Interahamwe na Leta y’i Kinshasa. Avuga ko bo bamaze gutandukana n’iyo Leta ngo kuko yabiciye ababo, ndetse ikaba igikomeje umugambi wo kurimbura Abanyamulenge.

Tags: AkagaraM23RugaboTuri umweTwirwaneheho
Share31Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byongeye gutera impagarara mu kibaya cya Rusizi: Abasivili barimo gupfa, Luvungi na Katogota mu kaga.

by Bahanda Bruce
December 3, 2025
0
Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byongeye gutera impagarara mu kibaya cya Rusizi: Abasivili barimo gupfa, Luvungi na Katogota mu kaga.

Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byongeye gutera impagarara mu kibaya cya Rusizi: Abasivili barimo gupfa, Luvungi na Katogota mu kaga. Amakuru agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko ibisasu...

Read moreDetails

Luvungi Yafashwe: Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC, imirambo y’ingabo z’u Burundi isigara ku rugamba

by Bahanda Bruce
December 3, 2025
0
Luvungi Yafashwe: Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC, imirambo y’ingabo z’u Burundi isigara ku rugamba

Luvungi Yafashwe: Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC, imirambo y'ingabo z’u Burundi isigara ku rugamba Imirwano ikomeye irakomeje ku butaka bwa Luvungi, mu kibaya cya Rusizi, teritwari...

Read moreDetails

Amatoni y’amasasu Yatanzwe na FARDC mu Rugamba Rwegereje Umujyi wa Uvira

by Bahanda Bruce
December 3, 2025
0
Ibisasu by’ingabo za FARDC n’izu Burundi byahitanye abasivile i Kamanyola, M23 ishinja Leta Gukora Jenoside

Amatoni y'amasasu Yatanzwe na FARDC mu Rugamba Rwegereje Umujyi wa Uvira Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kirashinjwa gutanga amatoni y’amasasu ku mutwe wa FDLR n’indi...

Read moreDetails

AFC/M23 Ikomeje Kwegera Umujyi wa Uvira, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Ziravugwaho urujijo

by Bahanda Bruce
December 3, 2025
0
AFC/M23 Ikomeje Kwegera Umujyi wa Uvira, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Ziravugwaho urujijo

AFC/M23 Ikomeje Kwegera Umujyi wa Uvira, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Ziravugwaho urujijo Imiterere y’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kuzamba, nyuma y’uko amakuru acicikana...

Read moreDetails

Dore Aho Imirwano Ikomeye Hagati ya FARDC na AFC/M23 Yabereye, Abasirikare n’Abasivili Batangiye Guhungira i Burundi

by Bahanda Bruce
December 2, 2025
0
Amasasu yavugiye mu isoko rya Rubanga yateje igihombo gikomeye ku bacuruzi

Dore Aho Imirwano Ikomeye Hagati ya FARDC na AFC/M23 Yabereye, Abasirikare n’Abasivili Batangiye Guhungira i Burundi Imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Rwongeye kwambikana bikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23.

Twirwaneho n'Ingabo z'u Burundi bakozanyijeho.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?