Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.
Afande Fidel Rugabo wamenyekanye cyane ubwo yavaga muri Canada aho yaramaze imyaka icumi irenga atuye, agatabara iwabo i Mulenge hagabwa ibitero bigamije kuhasenya no kwica abaho by’ihuriro ry’Ingabo za Congo, yatanze umucyo ko nta mwuka mubi uri hagati mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025 ni bwo Rugabo yageze i Goma, hari nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma tariki ya 27/01/2025.
Nyuma y’uko uyu mutwe nanone ufashe i Bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo avukamo, yahise yerekeza i Mulenge, aho yazamukanye n’Umugabo mukuru w’Ingabo za Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, hamwe n’abasirikare benshi bo mu mutwe wa M23.
Binavugwa ko ubwo bazamukaga iriya misozi bagiye bigarurira uduce twinshi n’ubwo hari utwo bafashe bakatwikuramo, ahanini utwo muri teritware ya Walungu. Ndetse bamaze no kugera mu Minembwe bigaruriye utundi twinshi harimo n’aka Rugezi kahoze ari indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi na FARDC.
Rero mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo afande Rugabo yakoze ikiganiro, agaragaza ko nta mwuka mubi uri hagati mu ihuriro ryabo rya AFC.
Ni nyuma y’aho yari abajijwe ibyari byatangajwe ku muyoboro wa YouTube witwa Magash tv, aho umunyamakuru wayo yari yatangaje ko “har’abayobozi bo muri Twirwaneho bahawe ifaranga n’Akagara ngo badurambanye ibintu muri AFC.”
Asubiza ko ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ko Magash ari we Akagara kahaye amafaranga ngo areme umwuka mubi muri M23 na Twirwaneho.
Rugabo yakomeje avuga ko Alliance Fleuve Congo ko ari ihuriro rihuriyemo ama-shyaka menshi, harimo irya M23 ndetse ko ari na yo yiyunze bwa mbere muri iri huriro, Twirwaneho iza bwa kabiri.
Iyi mitwe yombi ihuriye muri AFC, Rugabo avuga ko ikorana byahafi haba mu bya politiki ndetse n’ibya gisirikare.
Ni naho yahise agira ati: “Abantu bareke kuzabashushya abandi imitwe, ngo babeshye ko hari amakimbirane hagati muri iri huriro rya AFC. Ntayo. Dufute murongo umwe twese wo kwirwanaho.”
Yakomeje asobanura ko “mu Minembwe hari batayo ya M23 ihakorera, ahamya ko ikorana neza na Twirwaneho. Ndetse kandi avuga ko har’indi batayo ya Twirwaneho ikorera hafi n’ishyamba rya Kahuzi-Biega, ashimangira ko na yo ikorana n’uyu mutwe wa M23 neza.”
Ibi avuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko nta kibi kiri hagati y’iyi mitwe yombi yo muri AFC.
Ati: “Ibyo mbabwiye ni ibihamya nta macyakubiri dufite. Ababizana n’ibarya bifuza kutugonganisha.”
Mu gusoza yasabye ko abantu bo kwirinda propaganda zizanwa n’Abanyakagara, anashimangira ko katsinzwe, ariko ko batazakabuza gukorana n’Interahamwe na Leta y’i Kinshasa. Avuga ko bo bamaze gutandukana n’iyo Leta ngo kuko yabiciye ababo, ndetse ikaba igikomeje umugambi wo kurimbura Abanyamulenge.