AFC/M23 yamenyesheje icyihutirwa igiye gukora ku ngabo za SADC.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, ryatangaje ko ubufatanye bw’ingabo za SADC, Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi ko ari bwo burinyuma y’ibitero biheruka kugabwa i Goma bigahungabanya umutekano w’abaturage, bityo isaba ko izi ngabo zahita ziva vuba muri iki gihugu.
Bikubiye mu itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryashyize hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 13/04/2025.
Nk’uko yabigaragaje muri iryo tangazo, yavuze ko igeragezwa ry’ibitero ryakozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa zigamije kwisubiza umujyi wa Goma, ryaburijwemo.
Imenyesha ko ibyo ririya huriro ry’ingabo za Congo ryakoze bihabanye n’amasezerano bagiranye n’umuryango wa SADC i Goma mu kwezi gushize, kandi ko binadindiza umushinga wo kuvugurura ikibuga cy’indege cya Goma.
Ikomeza ivuga AFC/M23 yafashe umwanzuro woguhita isaba ingabo za SAMIDRC guhita ziva muri iki gihugu byihuse.
Ubundi kandi isaba ko ingabo za FARDC zari mu bikorwa bya Monusco nazo guhita zishyikirizwa abasirikare bo muri iri huriro rya AFC/M23.
Iri huriro rikomeza rivuga ko ntako ritagize mu kwihangana, ariko ko aho bigeze bitagikunze ko ryihangana.
Ati: “Nubwo twihanganye mu gihe twabonaga ibi bikorwa by’ubugome bikomeje, AFC/M23 yasanze igomba gusubiramo icyemezo cyayo kugira ngo ishyire imbere umutekano w’abaturage b’abakongomani n’uwabakozi ba SAMIDRC bari mu turere twabohojwe.”
Uyu muryango wa AFC/M23 wasoje uvuga ko uzakomeza guharanira kurinda umutekano no gushyigikira abaturage, utarobanuye kubutoni cyangwa ubwoko. Ndetse kandi ushimangira ko izakomeza kurinda umutekano mu buryo bwose bushoboka.