AFC/M23 Ifashe Kabunambo, Ingabo za FARDC, Wazalendo n’iza Burundi Zirahunga Mu Misiyo Idasanzwe
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje kugenda ryigarurira ibice by’ingenzi muri teritware ya Uvira, nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/12/2025, ryigaruriye agace ka Kabunambo, gafatwa kari hagati ya Sange na Uvira.
Amakuru yemezwa n’aborozi n’abaturage bo muri ako gace aravuga ko AFC/M23 yinjiye muri Kabunambo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze amasaha menshi.
Kabunambo, iri mu birometero hafi 25 uvuye mu mujyi wa Uvira, ngo kari karimo imitwe itandukanye irimo FDLR, abasirikare b’u Burundi, FARDC, ndetse n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo.
Izo ngabo zose zisanzwe zikorana na FARDC bivugwa ko zahise zikizwa n’amaguru, zihungira mu bice bitandukanye birimo Uvira, Fizi ndetse n’umujyi wa Bujumbura mu Burundi, nyuma yo kunanirwa gukumira igikorwa cya AFC/M23.
Iyi ntambwe ikomeye ya AFC/M23 ibaye nyuma y’amasaha make ifashe Nyakabere na Sange, ibice byombi bifatwa nk’ingenzi mu nkengero za Uvira no ku mihanda minini ikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.
Abasesenguzi bavuga ko ifatwa rya Kabunambo ryongera igitutu ku ngabo za Leta, kuko ari agace gafungura inzira zerekeza ku bindi bice bikomeye bya teritware ya Uvira.
AFC/M23 ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku mugambi wayo muri uyu mujyo mushya wo kwagura ibice ifite mu burasirazuba bwa Congo.






