AFC/M23 Igiye Kugira Abayihagarariye mu Kanama Gashinzwe Igenzura ry’Agahenge mu Burasirazuba bwa RDC
Uko bwije n’uko bukeye, umutwe urwanya Leta ya Congo-Kinshasa wa AFC/M23 uragenda uzamura urwego rwawo mu ruhando rwa dipolomasi, haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ibi bigaragazwa n’uko Leta ya Congo-Kinshasa, yari yarawufashe nk’umutwe w’iterabwoba itagomba kugirana na wo ibiganiro, yamaze gusinyana na wo amasezerano y’amahoro ya Doha tariki ya 19/07/2025 n’iya 15/11/2025.
Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr. Barinda Oscar, yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 13/02/2026, yemeje ko kuri ubu uyu mutwe wemerewe kuzagira abayihagararira mu rwego rw’indorerezi binyuze mu masezerano ya Doha. Yavuze ko ayo masezerano yanemereye MONUSCO kujya mu kanama gashinzwe kugenzura agahenge kagomba kubaho hagati y’impande zihanganye, ari zo Leta ya Congo-Kinshasa na AFC/M23.
Dr. Barinda yasobanuye ko abagize aka kanama bazaba barimo abahagarariye AFC/M23 bangana n’abahagarariye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Mu zindi nzego zizahagararirwa muri aka kanama harimo CIRGL ndetse n’intumwa z’abahunze intambara iri hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo-Kinshasa. Yongeyeho ko MONUSCO izaba ifite inshingano zo gutanga ubufasha bw’ibikoresho, mu rwego rwo gufasha abagize aka kanama gusohoza neza inshingano zabo zo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge no guhuza impande zihanganye.
Kwemerera AFC/M23 kugira abayihagarariye muri aka kanama bifatwa na bamwe nk’ikimenyetso cy’uko Leta ya Perezida Félix Tshisekedi itakiyifata nk’umutwe w’iterabwoba, ahubwo nk’umutwe wa politiki n’igisirikare ugizwe n’Abanyekongo, bityo bikaba ngombwa kuganira kugira ngo hakemurwe ibibazo byateje intambara mu Burasirazuba bwa RDC.
Mbere y’ibi, Leta ya Perezida Félix Tshisekedi yari yaratangaje ko itazaganira na AFC/M23 keretse ibanje kuva mu duce yafashe ikadusubiza Leta. Icyakora, muri icyo kiganiro, Dr. Barinda yagaragaje ko badafite gahunda yo kuva muri utwo duce, ashimangira ko ababivuga ari inzozi.
Mu rwego rwa dipolomasi, iyi ni intambwe ikomeye AFC/M23 imaze gutera. Gusa, bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko uyu mutwe ugomba kuyibyaza umusaruro witonze, wirinda kujya mu masezerano adakemura imizi y’ibibazo byatumye intambara ibaho, cyangwa gushukishwa imyanya muri Leta hatabanje kuboneka ibisubizo birambye ku kibazo cy’umutekano n’imiyoborere mu Burasirazuba bwa RDC.





