AFC/M23 ikomeje kwegera Mwenga-Centre na Kamituga
Amakuru akurwa mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yemeza ko abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bakomeje kwagura icyerekezo cy’imirwano, aho bari kwegera cyane agace ka Mwenga-Centre ndetse n’igice cya Kamituga, kizwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abaturiye ibyo bice byo muri teritware ya Mwenga bavuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bageze mu bilometero hafi 30 gusa uvuye Mwenga-Centre, ndetse mu bilometero 75 uvuye mu mujyi wa Kamituga. Ibi bifatwa nk’ikimenyetso ko ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23 bikomeje kwaguka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abaturage bo mu duce duhurira hagati ya Mwenga-Centre na Kamituga, ndetse no mu nkengero z’utwo duce, bavuga ko guhungana hagati y’ibgabo za leta n’uyu mutwe biri gufata indi ntera. Gusa amakuru amwe yemeza ko abantu bari guhunga ku bwinshi kubera ubwoba bw’imirwano ishobora kwiyongera mu minsi iri imbere.
Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru yagize ati:
“Buri munsi turi mukumva ibiturika, kandi tukumva ko abarwanyi bagite imbaraga. Abenshi muri twe bagahitamo guhunga mbere y’uko ibintu bikomeza gukara. Ubundi kandi umutekano si mwiza na gato.”
Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka Mwenga ntibiratanga amakuru arambuye ku mibereho y’iki gice cyangwa uko biteganyijwe ko imirwano ishobora gukomeza.
Nubwo Leta ya RDC itaratangaza ku mugaragaro uko isesengura ibi birimo kuba, abahanga mu bijyanye n’umutekano bibutsa ko kwaguka kw’ibi bikorwa bya gisirikare bishobora guhungabanya cyane imiterere y’umutekano wa Kivu y’Epfo.
Aha baravuga ko hari impungenge z’uko imirwano ishobora kugera mu bice bitari bimenyerewemo intambara, bigatuma kandi n’ ingabo za leta zisubira inyuma cyangwa zigatakaza ibindi birindiro by’ingenzi.
Ibi bibaye mu gihe abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu bice bya Mwenga, Itombwe n’ahandi, bakomeje gutungwa agatoki n’imitwe ya Wazalendo n’indi nka FDLR, ibashinja gukorana n’AFC/M23 cyangwa Twirwaneho. Ibyo bashinjwa byakomeje kubagiraho ingaruka, harimo gutotezwa, kwicwa no kunyagwa imutungo yabo.
Ibi kandi byongera ubwoba mu baturage b’Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda, bagakomeza gutakambira inzego mpuzamahanga kugira ngo zigenzure imitere y’umutekano ikomeje kuzamba muri Kivu y’Amajyepfo.
Abasesenguzi bakavuga ko ibi bishobora gufungura indi mirongo y’ubwiyongere bw’intambara muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.






