AFC/M23 Ikomeje Kwegera Umujyi wa Uvira, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Ziravugwaho urujijo
Imiterere y’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kuzamba, nyuma y’uko amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwagura uduce ugenzura, ukanegera cyane Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu bayobozi bamwe ba Wazalendo, barwanya AFC/M23, avuga ko uyu mutwe wamaze gufata uduce dutandukanye dufite akamaro ka gisirikare. Muri utwo duce harimo Luvungi, imisozi ya Katogota, Lubarika, Kiringi, Rugenge, Kambara, Luvimvi ndetse n’agace ka Rubumba, gahana imbibi n’umupaka wa Bugarama mu Rwanda na Kamanyola muri Congo.
Mu majwi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu bayobozi ba Wazalendo wakurikiranye imirwano avuga ko AFC/M23 ariyo imaze kwigarurira uduce twinshi, kandi ko ikomeje ibikorwa byo kwagura ibirindiro byayo. Uyu muyobozi anemeza ko bamwe mu basirikare b’u Burundi bari boherejwe gufasha FARDC bahungiye iwabo banyuze i Rugombo, mu gihe AFC/M23 ikomeje gukoresha uburyo bwa gisirikare bugamije kwagura imipaka y’aho igeza.
Amakuru kandi yerekana ko uduce twa Sange na Runingu dushobora kuba tumwe tu zabamo imirwano ikaze, bitewe n’uko AFC/M23 iri mu bilometero bike uvuye ku Mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi minini ifite agaciro gakomeye mu Burasirazuba bwa Congo.
Gusa ntibyitezwe ko imirwano yakomera cyane mu bice bya Bwegera, Lubirizi na Kaburimbo, kuko utu duce tutuwe ku rugero rwo hasi.
Uwo muzalendo wakurikiranye urugamba ruri kubera mu Kibaya cya Rusizi yanenze ubuyobozi bwa FARDC n’abandi batangazaga ko AFC/M23 iri gutsindwa, avuga ko ukuri kugaragarira mu bikorwa, aho AFC/M23 ikomeje kwigarurira ibindi bice no kwagura umuvuduko w’ibitero byayo.
Ibi bikomeje kuzamura impungenge mu baturage bo muri aka karere, mu gihe imirwano ikomeje guhangayikisha ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zivugwaho guhura n’imbogamizi mu gukumira icyerekezo cy’imigambi ya AFC/M23.
Iyo mirwano yongeye gushyira mu kaga akarere ka Kivu y’Amajyepfo, bituma abaturage bakurikira hafi uko urugamba ruri kwihuta, mu gihe igihugu cyose gikomeje kuba mu rungabangabo.





