AFC/M23 Ivuga ko ariyo Ifite Ijambo rya Nyuma ku Ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma rishingiye ku bushake bwabo, ritari ku mabwiriza ya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yavuze ko nta mpamvu y’ihutirwa y’umutekano cyangwa ubutabazi ihari ishobora gusaba ko ikibuga gifungurwa mu buryo bwihuse cyangwa ku ngufu.
Kanyuka yagize ati: “Ikibuga kizafungurwa ari uko tubitegetse, kuko nta mpamvu yihutirwa yo kugifungura ku ngufu. Ubu ibice dufite bigenzurwa na AFC/M23 bifite umusaruro uhagije w’ibiribwa, ku buryo twanagaburira Kinshasa ifite inzara.”
Aya magambo akomeje kongera ubushyamirane hagati ya Leta ya RDC n’uyu mutwe witwaje intwaro umaze imyaka urwana n’ingabo za FARDC mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bukomeje guhangana n’ingaruka z’intambara zirimo guhagarara kw’ibikorwa remezo birimo n’ibibuga by’indege. Ifungurwa ry’Ikibuga cya Goma ryitezweho kugira uruhare mu gutanga ubufasha no koroshya imikoranire n’akarere, ibintu byose bikomeje kuba ingorabahizi kubera umutekano muke.
Kugeza ubu, Kinshasa ntiratangaza igitekerezo cyayo kuri ibi bisobanuro bya AFC/M23, mu gihe impuguke mu by’umutekano zikomeje kuvuga ko ikibazo cy’ifungurwa ry’iki kibuga gishobora gukomeza kuba kimwe mu bigize impaka ndende hagati y’impande zombi.





