AFC/M23/MRDP Irasatira Mwenga-Centre Mu gihe Intambara ikomeje Kwiyongera Muri Kivu zombi
Imirwano ikomeje gukara hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na mu Kivu y’Amajyepfo.
Muri Kivu y’Amajyepfo, amakuru yemeza ko ingabo za AFC/M23 zimaze kugera mu bilometero 70 gusa uvuye muri Mwenga-Centre. Zimwe ziravugwa mu mpinga z’imisozi ikikije ako gace, aho zikomeje kugerageza kwigarurira iki gice gifatwa nk’ingenzi. Ibi bibaye mu gihe raporo zitandukanye zivuga ko bamwe mu barwanyi ba FARDC na Wazalendo basahuye bimwe mu bice bya Mwenga ubwo bari bahavuye.
Mwenga-Centre ni agace ka ngombwa gafatwa nk’umutima wa teritware zitatu za Walungu, Shabunda na Uvira, kandi gakungahaye ku mabuye ya zahabu, bituma kaba kamwe mu byerekezo bikomeye by’ingabo zihanganye.
Muri Kivu y’Amajyaruguru, ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo bivugwa ko bisubije Buhimba, agace ko muri Gurupema ya Waloa Yungu muri teritwari ya Walikale. Aka gace kari kafashwe na AFC/M23 mu mpera z’icyumweru gishize, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri FARDC na Wazalendo bongera kukigarurira, nubwo ku rundi ruhande bitaremezwa n’inzego z’ubuyobozi.
Buhimba ni hamwe mu bice bifatwa nk’inyabutatu y’umutekano wa Walikale, ari na yo mpamvu impande zombi zashyizemo imbaraga nyinshi mu kukagenzura.
Imirwano ikomeje gukwira mu bice bitandukanye bya Kivu, mu gihe abaturage b’uturere duhuriyemo n’intambara bakomeje gutabariza umutekano n’ihagarikwa ry’ibikorwa by’urugomo bibahungabanya umunsi ku munsi.






