AFC/M23/MRDP-Twiraneho yigaruriye uduce tubiri dushya mu mirwano ikaze muri Shabunda
Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imirwano ikomeje gukara nyuma y’aho uduce tubiri twa Mayi Mingi ya mbere(1) n’iya kabiri (2), duherereye muri teritware ya Shabunda, Intara ya Kivu y’Epfo, twafashwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twiraneho, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 16/11/2025.
Abaturage bo mu gace kabereyemo imirwano babwiye Minembwe Capital News ko abagize AFC/M23/MRDP-Twiraneho binjiye muri utu duce bakoresheje imbaraga za gisirikare, aho bahanganye bikomeye n’ingabo za Leta (FARDC). Iyi mirwano ikaba yasize ingabo za FARDC ziburiye benshi mu basirikare bazo, mu gihe abandi bahungiye mu ishyamba rya Shabunda, kimwe mu bice bikomeye kugeramo.
Kugeza ubu, nta mubare wemejwe w’abaguye cyangwa abakomeretse watangajwe ku ruhande rwa Leta cyangwa izindi nzego zigenga. Kubera Shabunda itagira imihanda ihuza bice byinshi byayo, amakuru atinda kugera hanze, bigatuma n’imbaraga zo gutabara zigera mu gace k’imirwano bitinze.
Ubuyobozi bwa teritware ya Shabunda ndetse n’ingabo za Leta ntibiragira icyo bitangaza ku by’ifatwa rya Mayi Mingi 1 n’iya 2, mu gihe abatuye hafi y’utwo duce bavuga ko abaturage benshi bakomeje guhunga berekeza mu bice bibarwa nk’ibitekanye.
Ifatwa ry’utu duce rije mu gihe ibikorwa bya AFC/M23/MRDP-Twiraneho bikomeje kwaguka mu Burasirazuba bwa RDC, imbaraga za FARDC ndetse n’izi mitwe ibarizwa mu cyiswe “Wazalendo” n’iza FDLR, isanzwe ifasha Leta muri Kivu y’Epfo no mu ya Majyaruguru zigenda zirushaho kurangira.
Ibi byongera gukaza impungenge z’ihungabana ry’umutekano mu karere, mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu duce twinshi twa Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, ndetse hakibazwa uburyo Leta ya Congo izahangana n’ibi bibazo byugarije igihugu ku rwego mpuzamahanga.






