AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yahamagariye Abaturage Gutaha, Isezeranya Umutekano n’Ubutabera mu Mujyi wa Uvira
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twirwaneho) ryatangaje ko ryafashe burundu umujyi wa Uvira, nyuma y’amezi arenga atatu ukorerwamo ibyaha bikomeye bivugwa ko byahakorewe, birimo imvugo z’urwango, kwibasira abaturage hashingiwe ku moko, n’ubwicanyi, bikaba byarakorwaga n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu bufatanye bw’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’iri huriro, yavuze ko “Uvira ubu yafashwe,” asaba abaturage gusubira mu mirimo yabo no gutaha mu ngo zabo, kuko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ihari “kugira ngo ibarinde kandi ibarenganure.”
Kanyuka yakomeje asaba impunzi n’abaturage bahunze imirwano guhita basubira mu bice byamaze kubohorwa, avuga ko ntacyo bagomba gutinya kuko ihuriro ryabo ryashyize imbere kurwanya ihohoterwa n’akarengane.
AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ivuga ko intego yayo ari ukarandura ivangura, ubusumbane, n’ubugizi bwa nabi bikorerwa abaturage.
Mu gihe AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ikomeje kwagura ibirindiro byayo muri Kivu y’Amajyepfo, Kanyuka yatangaje ko “ubu ubwoba bwimukiye i Makobola,” aho ingabo za Leta bivugwa ko zahungiye. Ibi bije mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa burimo gushaka uburyo bwose kugira ngo bwisubize ibice byafashwe.
Iri tangazo rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rishimangira ko igisubizo kirambye ku bibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko ibijyanye n’umutekano, uburenganzira bwa muntu no kurengera abaturage byubahirizwa.






