AFC/M23/MRDP yafashe intwaro nyinshi za FARDC muri Mwenga
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twirwaneho) ryatangaje ko ryafashe intwaro n’ibikoresho byinshi bya gisirikare by’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gace ka Kilungutwe kari muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba ARC/AFC/M23 berekana imbunda ziremereye n’ibindi bikoresho bya gisirikare bivugwa ko bazambuye ingabo za Leta. Mu majwi yabo, aba barwanyi bumvikanye bashimira Perezida Félix Tshisekedi, bavuga ko “imiyoborere ye idahwitse” ari yo ituma uyu mutwe ugenda wigarurira ibice byinshi kandi ukabifatiramo intwaro zinyuranye, ntoya n’inini.
Kilungutwe ni kamwe mu duce twari tumaze igihe kagenzurwa na FARDC ku bufatanye n’abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi. Uyu mutwe watangaje ko ufashe iki gice mu gihe hakomeje kuvugwa n’ubundi ubushyamirane bwakundaga kuhahora hagati y’amatsinda ya Wazalendo ubwabo, ibintu abaturage baho bemeza ko byari byarabashyize mu kangaratete n’uko batabona umutekano uhagije.
Intwaro AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ivuga ko yafatiye muri Kilungutwe zirimo imbunda ziremereye zirasa kure, amasasu menshi, n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Imirwano ikomeje gukara muri Mwenga no mu bice biyegereye, ikaba ikomeza guteza impungenge mu baturage ndetse no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, mu gihe andi ibindi bice byinshi bikomeje kugwa mu maboko y’uyu mutwe urwanya Leta.






