AFC/M23/MRDP yakozanyijeho n’Ingabo z’u Burundi ku Ndondo.
Umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wakozanyijeho bidakanganye n’Ingabo z’u Burundi mu gace kamwe gaherereye muri grupema ya Bijombo ahazwi nk’i Ndondo.
Uku gukozanyaho kwabaye aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 29/08/2025.
Minembwe Capital News yamenye ko kwabereye ahitwa ku Kiziba ku Ndondo ya Bijombo, aha ni muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko twabisobanuriwe n’umwe uherereye yo, yatugaragarije ko ingabo z’u Burundi zitambitse AFC/M23/MRDP -Twirwaneho imbere ubwo yanyuraga muri kariya gace maze na yo ibamishaho urufaya rw’amasasu.
Ni mu gihe abagize uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa batambukaga berekeza mu nshe za Bijombo nk’uko yabivugaga.
Yagize ati: “AFC/M23/Bageze ku Kiziba cyo ku Ndondo, ingabo z’u Burundi zishaka kubitambika imbere. Maze irabarasa karahava, bakomeza urugendo rwabo.”
Iri hangana ntiryamaze umwanya munini, kuko ziriya ngabo z’u Burundi zahize ziyabangira ingata zihungira mu mashyamba aherereye hafi aho.
Nubwo aya makuru yacu atabashye kugenzura neza iyo AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yari yerekeje n’iyo yavaga mbere y’uko ikozanyaho n’izi ngabo z’u Burundi, ariko kuva mu cyumweru gishize mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga asanzwe apakanye n’ibi bice by’i Ndondo ya Bijombo, yakomeje kuberamo intambara ikomeye hagati y’izi mpande zombi.
Ndetse byanavuzweko iyi ntambara yaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi babarirwa mu 128, mu gihe abayikomerekeyemo bo bagera ku 178. Kuko ibipoyo byabo byagejejwe i Uvira mbere y’uko byambutswa i Bujumbura mu Burundi iwabo. Uretse n’ibyo uyu mutwe wafashe tumwe mu duce twaho nka Lubumba, Gateja n’utundi twinshi two muri icyo gice.
Hagataho, nyuma y’iri kozanyaho, byatumye haba ubwoba bwinshi ku ngabo z’u Burundi n’iza FARDC zagenzuraga iki gice cy’i Ndondo gihanamiye umujyi wa Uvira, aho bari guhunga berekeza za Bijombo centre, abandi n’abo bakerekeza inzira ya Mitamba bagana mu mujyi wa Uvira uherereye mu birometero 27 uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.