AFC/M23/MRDP yashinje ingabo za FARDC kwangiza ibikorwa bifasha abaturage
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, rirashinja ingabo ze zirimo iz’iki gihugu cye, FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR na Wazalendo gusenya ikiraro cyafashaga uruja n’uruza rw’abaturage bo muri teritware ya Walikale.
Bikubiye mu itangazo AFC/M23/MRDP yatambukije ku cyumweru tariki ya 28/09/2025, aho ryamagana ryivuye inyuma ibikorwa biriho bikorwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta bigira ingaruka ku baturage.
Iri tangazo riteweho umukono n’umuvugizi wa AFC/M23/MRDP mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti: “Ubutegetsi bw’i Kinshasa bukomeje kurenga ku biganiro by’amahoro by’i Doha n’imyanzuro yagiye ifatirwamo irimo iyo guhagarika imirwano.”
Rikomeza riti: “Ku cyumweru uruhande rwishyize hamwe rw’ubutegetsi bw’i Kinshasa rwasenye ikiraro cya Mpety muri teritware ya Walikale.”
Uyu muvugizi yanasobanuye ko iki gikorwa ari kimwe mu mugambi w’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, wo kwangiza ibikorwa remezo bifitiye Abanye-kongo akamaro bikaba bisanzwe bigira uruhare mu rujya n’uruza no guhuza abo mu duce tumwe n’utundi, ndetse binagamije kubabuza kubasha kugera ku mitungo yabo y’ingenzi.
Yavuze kandi ko bafata ibi bikorwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu bigamije kwicisha inzara abaturage b’inzirakarengane.
Kanyuka muri iri tangazo yasoje abwira imiryango mpuzamahanga kumenya ibiriho bikorerwa mu bice birimo na Uvira n’ahandi, ko bidashobora gukomeza kwihanganirwa. Ashimangira ko bo bagikomeje ya ntego yabo igamije ukurinda abaturage, ndetse kandi ngo bazajya bajya kuburizamo biriya bikorwa bibi aho bitegurirwa.