AFC/M23/MRDP yasubije inama yaberaga mu Bufaransa yayisabye gufungura ikibuga cy’indege cya Goma
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ryamaganye u Bufaransa bwayisabye gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa aha’rejo ku wa kane, itariki ya 30/10/2025, igamije gushakira amahoro u Burasirazuba bwa RDC, ni yo byarangiye isabye AFC/M23/MRDP gufungura kiriya kibuga cy’indege cya Goma.
Uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP binyuze mu muhuzabikorwa wayo mukuru, Corneille Nangaa yavuze ko batarebwa n’ubusabe bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Ndetse avuga ko batangajwe n’itangazo ry’i Paris ryasohotse nyuma y’inama igamije amahoro mu karere, aho yasabaga ifungurwa rya kiriya kibuga cy’indege cya Goma.
Ku bwa Nangaa abona iki cyemezo ntaho gihuriye n’ukuri guhari, kandi ko no mu kubisaba ntabiganiro AFC/M23/MRDP igenzura iki kibuga yagiranye n’ababisabye.
Yavuze ko nta we ukwiye kuvuga ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma mu gihe teritware za Walikale, Masisi, Lubero muri Kivu Yaruguru, no muri teritware za Fizi, Minembwe, Walungu n’izindi muri Kivu y’Amajyepfo zikomeje kuraswaho n’indege ya Congo kandi ibyo bitero bikibasira abasivili, inganda, ibiraro, ibibuga by’indege bito, n’indege ziri mu bikorwa by’ubutabazi.
Yavuze ko ibyo gufungura kiriya kibuga bitaza imbere y’ibibazo abaturage babujijwe uburenganzira bwo kubitsa no kubikuza amafaranga yabo kubera ko Bank zafunzwe ku itegeko rya Leta y’i Kinshasa.
Ikindi ni uko ngo Leta yafunze ikirere mu bice bigenzurwa na AFC/M23/MRDP mu buryo n’ibikorwa byo gutabara abasivili hakoreshejwe indege bidashoboka.
Yavuze kandi ko mu bice bagenzura abaturage babayeho mu mutekano, bitandukanye n’ibibazo abaturage bari mu bice Leta igenzura batewe n’ingabo z’iyi Leta y’i Kinshasa.
Yanavuze kandi ko AFC/M23/MRDP ishigikiye amahoro, asaba u Bufaransa n’umuryango mpuzamahanga gushyigikira ibiganiro bibera i Doha muri Qatar kugira ngo haboneke igisubizo cy’ibibazo RDC ifite binyuze mu biganiro.
AFC/M23/M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, nyuma y’imirwano ikomeye hagati yayo n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta iyanasize umujyi wa Goma inkengero zawo n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu Yaruguru n’iy’Epfo bigiye mu biganza byayo, Ingabo za Congo n’abambari bazo bagahungira kure nk’i Uvira n’ahandi.
 
			





