AFC/M23/MRDP yigaruriye uduce dushya muri Shabunda, imirwano irarushaho gukomera muri Kivu y’Amajyepfo
Imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yakomeje gufata indi ntera ku wa mbere, aho uyu mutwe wigaruriye uduce tw’ingenzi twa Kimbili na Nyarubemba, biherereye muri teritwari ya Shabunda, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru yatangajwe n’abaturage bo muri ako gace, avuga ko Kimbili na Nyarubemba biri mu majyepfo ya Shabunda byafashwe na AFC/M23/MRDP nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi.
Abatangabuhamya bavuga ko intambara ikomeye yabereye mu bice bya Gurupema ya Bamuguba y’Amajyepfo, muri Sheferi ya Basiki. Ni ho ingabo za FARDC zari zihanganye n’AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu mirwano yasize ibi bice bigenzurwa n’uyu mutwe uhanganye na Leta.
Kugeza ubu, amakuru agera kuri Minembwe Capital News agaragaza ko AFC/M23/MRDP kuri ubu igenzura uduce turenga dutatu muri Shabunda, harimo n’agace ka Mai Mingi iherutse kwigarurira. Ibi bivuze ko imbaraga z’uyu mutwe zikomeje kwiyongera muri iyi ntara imaze imyaka myinshi ihangayikishijwe n’umutekano muke.
Ku wa mbere kandi, AFC/M23/MRDP yongeye kwigarurira Kilingutwe, agace kari muri Sheferi ya Luindi, muri teritwari ya Mwenga, hafi y’uruzi rwa Kilingutwe. Ibi bibonwa nk’urundi rugero rugaragaza ko ibikorwa by’uyu mutwe bikomeje kwaguka mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyepfo.
Imirwano iracyakomeza mu bice bitandukanye, mu gihe abaturage bakomeje gutabariza ubuzima bwabo n’umutekano uri kurushaho guhungabana.






