AFC/M23/MRDP yongeye gushinja FARDC n’abambari bayo kugaba ibitero ahatuwe cyane, unayiha integuza ikanganye.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, rirabushinja kugaba ibitero ku baturage no kubirindiro byaryo, maze rivuga ko rigiye kubiburizamo no kubasanga aho babitegurira.
Ni byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa mbere tariki ya 01/09/2025.
Kanyuka yavuze ko uruhande bahanganye rwatangije intambara yagutse rukoresheje FDLR, ingabo z’u Burundi iza RDC na Wazalendo.
Avuga ko barashe ibisasu nta mpuhwe mu bice bituwemo n’abaturage, no ku birindiro byaryo.
Asobanura ko ibi byose biri gukorwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu, mu gihe impande zombi zari ziheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahame y’i Doha muri Qatar tariki ya 19/08/2025.
Yakomeje avuga ko ibyo bitero zabigabye i Pinga muri Walikale n’i Bunyakiri muri teritware ya Mwenga.
Yahamije ko ibyo bitero byateye imfu ku baturage b’inzirakarengane no kuva mu byabo, binabashyira no mu kaga, bityo avuga ko bakeneye ubutabazi.
Uyu muvuguzi yarangije asezeranya abaturage ko bazabarinda, kandi ko batazakomeza kurebera ibiri gukorwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ibi bije bikurikira irindi tangazo AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yashyize hanze ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 31/08/2025. Ryari iryo kwihanangiriza uruhande bahanganye ku bitero rwakoze ku wa gatandatu wakiriya cyumweru gishize, rikavuga ko bagomba kubihagarika bitaba ibyo bakajya ku byihagarikira bo ubwabo.
Ubwo Kanyuka yatangazaga iby’ibi bitero biri gukorwa n’ubutegetsi bwa RDC, yaboneyeho kumenyesha ko ihuriro ryabo riri bugirane ikiganiro n’abanyamakuru i Goma mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kandi ko kiri bube uyu munsi ku wa mbere tariki ya 01/09/2025, aho ngo kiri buze kuyoborwa n’umuhuza bikorwa waryo, Corneille Nangaa.
Iki kiganiro kikaba kiri bwibande ku by’umutekano, ndetse n’ibindi bintu binyuranye byugarije RDC.