AFC/M23 mu gikorwa cyo gutangiza umwaka wa mashuri wa 2025-2026.
Abayobozi bakuru bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa na Bisimwa bagaragaye bari kumwe n’abana ba banyeshuri bo mu bice bigenzurwa n’iri huriro, aho bagiye gutangiza umwaka wa mashuri.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01/09/2025, ni bwo abanyeshuri bose bo mu bice bigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23 bafunguye.
Gutangiza iki gikorwa byabereye muri amwe mu mashuri aherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo.
Minembwe Capital News yamenye neza ko mu gatondo amashuri yari yafunguye imiryango i Goma.
Si Goma gusa yafunguye kuko n’ahandi n’iko byagenze, nko mu bice bya Masisi, Rutshuru n’ahandi.
Bamwe mu bayobozi bagaragaye mu mashusho ubwo AFC/M23 yafunguraga ku mugaragaro amashuri y’umwaka wa 2025-2026, barimo Nangaa, Bisimwa, guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musaga Erasto n’abandi.
Banasabye abanyeshuri kwiga bafite intego yo gutsinda neza no guhesha ishema imiryango yabo n’igihugu cyabo.
Ubundi kandi banasabye ababyeyi kohereza abana ku mashuri, banabizeza ko umutekano wabo urinzwe neza.
Ku rundi ruhande, ababyeyi na bo basabye ubuyobozi kubafasha bakabona ibikoresho abana bakoresha ku mashuri, bavuga ko bihenze.
