AFC/M23 na FARDC Barwaniye Hafi ya Goma Nubwo Hariho Agahenge
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rihanganiye bikomeye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo na FDLR muri Pariki ya Virunga, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka ku baturage ndetse no mu nzego z’umutekano muri ako gace avuga ko iyi mirwano yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 07/03/2026, mu gace ka Rugari, by’umwihariko hafi ya Kanombe muri teritwari ya Rutshuru. Nyuma y’amasaha make, imirwano yaje gukwira no mu bice bya Mutaho muri teritwari ya Nyiragongo, agace kegereye umujyi wa Goma.
Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 08/03/2026, abaturage batuye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma batangaje ko bumvise urusaku rukomeye rw’amasasu arimo ay’imbunda nto n’iziremereye aturuka mu gace ka Pariki ya Virunga. Ibi byateje impungenge n’ubwoba mu baturage, cyane cyane abatuye mu duce twegereye aho imirwano iri kubera.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko iyi mirwano ishobora kuba ifitanye isano n’urugendo rwa bamwe mu basirikare ba AFC/M23 bari bavuye muri teritwari ya Rutshuru bagana muri Masisi. Izo ngabo ngo zaje gucakirana n’ingabo za FARDC hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo na FDLR mu ishyamba rya Pariki ya Virunga, bituma havuka imirwano ikomeye hagati y’impande zombi.
Iyi mirwano kandi yahungabanije cyane urujya n’uruza ku muhanda munini uhuza Goma na Rutshuru, umuhanda ufite akamaro kanini mu buhahirane, mu gutwara abantu n’ibintu ndetse no mu kugeza ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye ku baturage b’umujyi wa Goma n’utundi duce two muri Kivu y’Amajyaruguru. Kimwecyo AFC/M23 byarangiye ibasubije inyuma cyane.
Pariki ya Virunga, imwe muri pariki za kera kandi zizwi cyane muri Afurika, imaze igihe kinini ihindutse ahantu habera imirwano hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Nubwo ari agace kagenewe kurengera ibidukikije n’inyamaswa zirimo ingagi zo mu misozi, imyaka myinshi ishize imaze kuba ubuhungiro bw’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera muri aka karere.
Ihuriro rya AFC/M23 ni umutwe wa politiki n’igisirikare ugizwe n’imitwe itandukanye irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Ku rundi ruhande, Wazalendo ni izina rihabwa imitwe myinshi y’abarwanyi bavuga ko barwanira kurinda igihugu no kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga cyangwa irwanya Leta ya Congo.
Mu myaka ishize, akarere ka Rutshuru, Nyiragongo na Masisi kabaye indiri y’imirwano ikomeye hagati y’imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Leta ya Congo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace.
Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hashize ibyumweru bike hatangajwe agahenge mu mirwano mu burasirazuba bwa Congo. Ku wa 18/02/2026, hari hatangajwe gahunda yo guhagarika imirwano mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’intambara hagati y’impande zitandukanye zirwanira muri aka karere.
Icyakora, amakuru aturuka mu baturage n’inzego z’umutekano agaragaza ko nubwo hatangajwe agahenge, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru, aho imitwe itandukanye ikomeje kugerageza kwigarurira ibice by’ingenzi by’akarere.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu karere bavuga ko imirwano ikomeje kugaragara hafi ya Goma ishobora kongera gutuma umutekano uhungabana muri aka gace gafite abaturage benshi kandi gafite akamaro kanini mu bukungu no mu bikorwa by’ubutabazi ku mpunzi ziri mu nkambi zitandukanye.
Mu gihe imirwano ikomeje, abaturage batuye hafi ya Pariki ya Virunga bakomeje gusaba ko habaho ingamba zihamye zo guhagarika intambara, kugira ngo ubuzima bwabo n’umutekano w’akarere byongere gusubira mu buryo.






