AFC/M23 ntikigiye mu biganiro by’i Doha, hanamenyekanye n’impamvu.
Ibiganiro bihuriramo umutwe wa AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa, uyu mutwe wagaragaje ko utakibyitabiriye, nk’uko wabigaragaje.
AFC/M23 yavuze ko itazitabira biriya biganiro by’i Doha ngo kubera ko RDC yanze gufungura imfungwa 700 zayo.
Byari biteganyijwe ko ku wa gatanu w’iki cyumweru impande zombi zizahurira muri Qatar, ariko abo ku ruhande rwa AFC/M23 bavuga ko batazabyitabira.
Abari ku byitabira barimo Maitre Rene Abandi na Amani Kabasha. Aba aho kuja i Doha bagaragaye berekeje i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gihe babonywe bari mubwato bagiye mu nama iri kubera i Bukavu, aho ngo igamije kwiga ku byaganiriweho i Doha mu biganiro by’ubushize.
Ndetse kandi ngo hari n’amajwi yafashwe yumvikanisha perezida wa M23 Bertrand Bisimwa avuga ko batazihanganira RDC, avuga n’uburyo bagomba kubimenyesha umuhuza n’abandi bose bagira uruhare muri ibyo biganiro by’i Doha.
Ubundi kandi ngo avuga ko uyu mutwe wabo uzakora ibishoboka byose ukazavanaho ubutegetsi bw’i Kinshasa bushyira abaturage b’iki gihugu mu makuba.
Ariko nanone kandi ku ruhande rwa Leta na rwo ntacyo batarangaza niba bazohereza intumwa zabo muri ibyo biganiro.