AFC/M23 Nyuma ya Luvungi Yigaruriye Utundi duce, Yegera Umujyi wa Uvira
Umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigaragaza nk’ufite imbaraga zidasanzwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/12/2025, wigaruriye utundi duce twa Bwegera na Mutarule, nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu munsi wari umaze kwigarurira Luvungi.
Ibi bice bishya byafashwe biherereye mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Uvira, umwe mu y’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo, bigaragaza ko AFC/M23 ikomeje kwiyegereza imipaka y’uwo mujyi, byongera igitutu ku ngabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.
Amakuru yizewe aturuka ahabereye imirwano yemeza ko abasirikare ba AFC/M23 bamaze kwambuka umugezi wa Luvubu mbere yuko bafata turiya duce, ibintu bishobora kuba ikimenyetso cy’uko imirwano igiye kwimukira mu nkengero z’umujyi munini wa Uvira.
Ibi biza byiyongera ku duce tumaze gufatwa n’uyu mutwe harimo Miti Mbili, Rubarika, Buhewa, na Luvungi, none hakurikiyeho Bwegera na Mutarule.
Nubwo AFC/M23 nta tangazo ryihariye yatanze kuri ibi bikorwa bya gisirikare, ibiri kuba ku butaka bigaragaza ko iri mu rugendo rukomeye rwo kwagura ibirindiro, ibintu bikomeje guteza impungenge mu nzego z’umutekano za FARDC, ingabo z’u Burundi n’abaturage ba Uvira.






