AFC/M23 yabohoje akandi gace muri Kivu y’Epfo.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, abarwanyi baryo babohoje akandi gace ko muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 17/06/2025, ni bwo abasirikare bo muri iri huriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ryafashe agace ka Bwenda.
Bivugwa ko aka gace ka Kabwenda umutwe wa M23 wigaruriye ku munsi w’ejo hashize, kabarizwa muri grupema ya Karhongo ho muri teritware ya Walungu.
Mu busanzwe aka gace gurupema gaherereyemo iri mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Nyangenzi, iyo uyu mutwe wabohoje mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, hari nyuma y’aho kandi wari umaze gufata umujyi wa Bukavu na wo wafashe ku wa 16/02/2025.
Imirwano yo gufata Bwenda yabaye mu masaha ya kare yo kuri uyu wa kabiri.
Nyuma yihangana rikomeye hagati y’impande zombi, aho ryumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje.
Ibyo byanatumye abaturiye hafi aho bahungira mu bindi bice bitekanye, nk’uko amakuru akomeza avuga.
Bwenda ifashwe mu gihe uyu mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri iyi teritware ya Walungu, kuko mu minsi mike ishize wafashe umujyi wa Kaziba, uwa Luhwinja n’utundi duce duherereye hafi aho harimo kandi n’imwe mu misozi igabanya teritware ya Walungu, Uvira na Mwenga.