AFC/M23 yaburiye FARDC n’abambari bayo ibitero ikomeje kugaba mu Minembwe n’i Walikale.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ryagaragaje impungenge zaryo uburyo igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje kurenga ku masezerano kikagaba ibitero ahatuwe n’abaturage haba mu Minembwe n’i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. Iri huriro rivuga ko ritazabyihanganira mu gihe byakomeza gutyo.
Bikubiye mu itangazo AFC ibarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho yaraye ishyize hanze.
Itangazo rya AFC/M23 ritangira rivuga ko “kugaba ibitero i Walikale ko ari ugushotora no kurenga ku masezerano y’agahenge, aho ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi zinjiye mu mujyi wa Walikale zirawusahura, nyuma yuko M23 ivanye ingabo zayo muri uwo mujyi.”
AFC/M23 ikavuga ko kuvana Ingabo zayo muri Walikale byari mu rwego rwo kwerekana ubushake bwoguha inzira ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar.
Ni itangazo kandi rivuga ko AFC/M23 yamaganye ibitero ihuriro ry’ingabo za Congo rikomeje kugaba ibitero ku baturage ba Banyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo.
Rikagaragaza ko ibyo bitero byakozwe ku ya 08/04/2025, kandi ko izi ngabo za Congo n’abambari bazo zabigabye ziturutse kuri Point Zero zibigaba mu Mikenke na Bilalombili, ivuga ko ibyo bitero bihangayikishije abaturage ba Banyamulenge mu Mikenke n’ahandi.
Ibi bitero, Ingabo za Congo zabikoze kandi n’ejo ku wa kane, aho zabigabye mu basivili bo muri Kivumu, Gahwela no kwa Sekaganda.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo rigaba ibi bitero rigamije gutsembatsemba abaturage b’Abanyamulenge, dore ko birangira basahuye n’imitungo yabo.
AFC/M23 isoza ivuga ko igikomeje guharanira amahoro, ariko ko yiyemeje kurengera abaturage no gukumira icyahungabanya umutekano wabo.