AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi muri Kivu y’Amajyepfo, Umujyi wa Uvira mu bwoba bwinshi
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje kwagura ibice rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo gufata uduce dutandukanye muri teritwari za Uvira na Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru aturuka mu baturage n’amasoko y’umutekano abivuga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/12/2025, AFC/M23 yigaruriye uduce twa Miti Mbili (muri Walungu), Lubarika na Luvungi (muri Uvira), mu gihe imirwano ikaze yakomeje hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.
Bamwe mu bahatuye bavuga ko ingabo za FARDC n’abo bafatanyije bataye ibirindiro, bahungira mu misozi ya Uvira nyuma yo gutsindwa mu mirwano ikomeye.
Ibi bitero byatumye abaturage batari bake batangira guhunga, bamwe berekeza ku mupaka wa Bujumbura mu Burundi, abandi bajya mu misozi bashakisha umutekano.
Hari impungenge z’uko imirwano ishobora gukomereza mu mujyi wa Uvira, ukaba ushobora kwibasirwa mu minsi ya vuba. Bamwe mu basesenguzi babona ko ibi bishobora gufatwa nk’intsinzi ikomeye ya AFC/M23, ikomeje kwerekana ubushobozi bwo kwigarurira uduce twinshi.
Kugeza ubu, ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa buratangaza ku by’aya makuru. Ariko, imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zose kureka imirwano no gushaka igisubizo kirambye binyuze mu nzira za politiki n’ubwumvikane.




