AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by’i Doha.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ritazasubira mu biganiro by’i Doha muri Qatar, nkeretse amahame yo kurangiza intambara yubahirijwe yose.
AFC/M23 yabigarutseho mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo ku cyumweru tariki ya 17/08/2025.
Iri tangazo rivuga ko “ibiganiro byubaka bijyanye n’itangazo ry’amahame yashyizweho umukono i Doha mu kwezi gushize, agamije kurangiza intambara ihanganishije RDC na M23 yubuye mu mpera z’umwaka wa 2021 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Yongeraho ko ku iyubahirizwa ry’ubusugire bw’igihugu no kutavogerwa kw’u butaka bwayo, nk’uko bikubiye mu itegekonshinga, no kugarura amahoro arambye no kuruhura abaturage bagize igihe mu mubabaro, by’umwihariko mu Burasirazuba bw’igihugu.”
Byari byitezwe ko impande zombi zigera ku masezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 17/08/2025, nk’uko inyandiko y’amahame ibivuga.
Muri icyo gihe ariko, umuvugizi wa AFC/M23 yabwiye itangazamakuru ko bo batari muri Qatar, ngo kubera ko ibyumvikanyweho bitarashyirwa mu ngiro.
AFC/M23 ishinja uruhande rwa Leta kuba nyiribayazana wo kutubahiriza ibyo basezeranye, kuko umuvugizi wayo.
yagize ati: “Kinshasa ntishaka amahoro.”
Yongeraho ko bo bubahirije ibyo basabwa byose, mu rwego rwo kubaka icyizere hagati y’impande zombi.
Hari uburyo perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yasobanuye ibyerekeranye n’amahame ngenderwaho, avuga ko “ariya mahame ateganya gusubizaho ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bw’i gihugu, ariko ko bitavuze kuvana ingabo zabo mu bice zigenzura, ahubwo ko ari uguha Leta ikuzuza inshingano zayo.”
Ubundi kandi aya mahame agamije kurandura bya burundu umutwe wa FDLR no guhagarika imirwano bidasubirwaho hagati y’izi mpande zombi zihanganye.
Hagataho, u Rwanda na RDC byiyemeje gushyigikira ibiganiro bikomeje hagati y’u butegetsi bw’i Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 biyobowe na Qatar.