AFC/M23 yagaragarije amahanga amarorerwa akorwa n’Ingabo za RDC inayerurira icyo yiyemeje
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, ryashinje Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukomeza guhohotera abaturage bayo, ryerekana n’amashusho agaragaza uburyo inzego z’umutekano zibakorera iyicarubozo, rinasobanura ko ariyo mpamvu rigikomeje urugamba rwo kubacungura.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7/11/ 2025, Umuvugizi wa AFC/M23 ushinzwe ubuvugizi muri politiki, Lawrence Kanyuka, agaragaramo ashinja Leta ya Kinshasa ibikorwa by’akarengane gakomeye. Aya mashusho agaragaza abapolisi ba Leta babiri baboshye umuturage amaboko n’amaguru, bamuryamishije hasi, umwe amufashe inyuma mu gihe undi amukubita akoresheje botine.
Kanyuka yavuze ko ibi bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorerwa abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo, ari imwe mu mpamvu zatumye AFC/M23 yiyemeza gufata intwaro kugira ngo irengere uburenganzira bw’abanyagihugu batagira kivurira.
Yagize ati: “Turamagana ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje gukorerwa abaturage bacu n’inzego zagombye kubarinda. Intego ya AFC/M23 ni ugucungura abaturage bacu no guharanira ko igihugu cyacu kiyoborwa mu mucyo, kigendera ku mategeko, kandi kirengera buri wese.”
Iri huriro ryavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza uburyo ubutegetsi buriho bwirengagije amahame y’uburenganzira bwa muntu, bukaba bwarahisemo kwibasira abaturage aho kubarengera. Ryongeyeho ko rishyigikiye imbaraga za sosiyete sivile n’imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwamuntu mu gukurikirana ibyaha nk’ibi no gusaba ko ababikora bajyanwa mu nkiko.
AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ku bibera muri Congo, ahubwo ugashyiraho igitutu kuri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo irengere abaturage bayo aho kubakandamiza.
Iri huriro ryashoje rihamya ko rizakomeza urugamba rwo kurengera uburenganzira bwa rubanda no gusaba ibiganiro bigamije amahoro arambye, ariko atari amahoro yubakiye ku karengane.







