• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 23, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

You might also like

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y’Amajyaruguru hagati y’Ingabo za Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubu butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, AFC/M23 ivuga ko izakomeza ukwirwanaho mupaka.

Ni mubutumwa AFC/M23 yashyize hanze ikoresheje urubuga rwa x, igaragaza ko “Ingabo za RDC zikomeje ibitero bikomeye mu bice igenzura muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Muri ubu butumwa bwayo, AFC/M23 isobanura ko ubutegetsi bihanganye bwa perezida Felix Tshisekedi bushyize imbere intambara kurusha amahoro, ivuga ko yo izakomeza ukwirwanaho no kurwanirira abaturage baherereye mu bice yafashe muri Kivu zombi, iya Ruguru n’iy’Epfo.

Itangaje ibi mu gihe aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 21/10/2025, imirwano ikomeye yabereye mu duce dutandukanye two muri za teritware ya Masisi, Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’i Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Muri Masisi iyo mirwano yabereye mu gace ka Kazinga gaherereye mu majyaruguru y’iyi teritware, aho yatangiye mu gitondo cya kare igeza isaha z’i gicamunsi hagati ya Wazalendo na AFC/M23.

Binavugwa ko uruhande rwa Leta arirwo rwatangiye, nubwo byarangiye AFC /M23 irusubije inyuma.

Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwarumvikanye, bitera ubwoba bwinshi mu baturage ba Kazinga no mu bindi bice biyegereye.

Amakuru akomeza avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu indi mirwano nanone hagati y’impande zombi yaberaga mu gace kari bugufi n’iyi Kazinga, kitwa Shoe, ariko kurasana ntibyatinze.

Kurundi ruhande, indi mirwano yarimo ibere ahitwa Mpety muri teritware ya Walikale, ndetse kandi yaberaga no mu nkengero zayo.

Utaretse ko n’i Businga agace gaherereye hagati ya Kamanyola na Nyangezi, muri Kivu y’Amajyepfo, byari bikomeye hagati y’izi mpande zombi.
Gusa aya makuru akomeza avuga ko AFC/M23 yirwanagaho kandi ikomeza no kwagura ibirindiro byayo, nyuma y’uko uruhande bihanganye, byarangiraga ruyabangiye ingata ku mpande zose.

Iyi mirwano ikomeje kuba mu gihe Leta ya RDC na AFC/M23 biheruka kwemeranya agahenge. Mu biganiro by’i Doha muri Qatar ibyabaye mu cyumweru gishize.

Tags: AFC/m23FardcImirwanoKivu YaruguruWazalendo
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi Amakuru ubutasi bw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashyize hanze, agaragaza ko...

Read moreDetails

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya Brigadier General Amuli Civiri ni we wagizwe umuyobozi mushya wa karere ka 33 ki ngabo za Repubulika ya...

Read moreDetails

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, binarangira umukomando wo...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?