AFC/M23 Yahamije Ko Yashinze Imizi muri Kivu, Igaragaza ko i Goma na Bukavu Leta ya Kinshasa Itazongera Kuhagera
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryamaze kugarura umutekano n’ituze mu bice byose rimaze kwigarurira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rinaburira abacyifuza ko ibyo bice byasubira mu maboko ya Leta ya Kinshasa ko bari kwibeshya bikomeye.
Kugeza ubu, AFC/M23 igenzura ibice binini by’Intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, harimo n’imijyi ya Goma na Bukavu, ari na yo mirwa mikuru y’izo ntara. Iyi ntambwe ifatwa nk’ihindura cyane isura y’umutekano n’imiterere ya politiki mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu kwezi gushize, iri huriro ryavuye mu Mujyi wa Uvira ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yasobanuye ko iki cyemezo cyari kigamije kurinda intambwe yari imaze guterwa mu biganiro by’amahoro byaberaga i Doha muri Qatar, hagati y’iri huriro na Leta ya Kinshasa.
Nubwo byari bimeze bityo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise buvuga ko uku kuva kwa M23 muri Uvira kwari uburyarya, busaba ko uyu mutwe usubira inyuma ugasubiza ibice wafashe.
Amakuru amaze iminsi aturuka i Kinshasa agaragaza ko Leta ya RDC yamaze kwitandukanya n’ibiganiro bya Doha, byari bigamije gushaka umuti urambye w’amakimbirane hagati y’impande zombi. Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta, Patrice Muyaya, aherutse kubwira itangazamakuru ko Kinshasa itazongera kwicara mu biganiro na AFC/M23 mu gihe uyu mutwe waba utararekura ibice byose ugenzura.
Iyi myumvire ishyigikiwe na Perezida Félix Tshisekedi, umaze iminsi agirira ingendo muri Angola ashaka ubufasha bwa dipolomasi. Muri izo ngendo, yasabye Perezida wa Angola gutumiza AFC/M23 i Luanda mu biganiro na Leta ye, mu gihe agaragaza ko atagifitiye icyizere ibiganiro byaberaga i Doha. Kinshasa ikomeje gutsimbarara ku gusaba ko AFC/M23 iva mu bice byose yafashe, ivuga ko ubusugire bw’igihugu bugomba kubahirizwa, igashyigikirwa n’ibihugu bimwe bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Hagati aho, inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ziherutse gusohora raporo y’ibanze ivuga ko AFC/M23, ku bufasha bw’ibihugu by’ibituranyi, iri mu nzira zo gushyiraho ubutegetsi bwigenga mu Burasirazuba bwa Congo. Iyo raporo ivuga ko iri huriro riri gushyiraho inzego zisa n’iza Leta, zirimo ubuyobozi, ubucamanza, imisoro n’inzego z’umutekano.
Tariki ya 09/01/2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga X, umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko abacyifuza ko iri huriro ryasubira inyuma bagomba “gukanguka bakava mu bitotsi.” Yagize ati: “Abifuza guhindure ubusa ibikorwa bya AFC/M23 bagomba gukanguka. Igice cyamaze kubohorwa kiri mu mahoro yuzuye.” Yongeyeho ko umutekano n’ituze byagarutse bizakomeza kurindwa n’imbaraga zakoreshejwe mu kubibohora.
Tariki ya 08/01/2026, AFC/M23 yatangaje ko izageza Perezida Félix Tshisekedi imbere y’ubutabera, imushinja uruhare mu rupfu rw’abasivili barenga 22 biciwe muri centre ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Abo basivili bivugwa ko bishwe n’igitero cya drone cy’ingabo za RDC cyabaye tariki ya 02/01/2026. Umuvugizi wa AFC/M23 yagize ati: “Azabyishyura byanze bikunze. Tuzamufata ajyanwe mu rukiko.”
Corneille Nangaa yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kwica abasivili, avuga ko butazi gutandukanya abarwanyi n’abaturage b’inzirakarengane. Yashimangiye ko ububasha bwa politiki Leta yiyitirira butayiha uburenganzira bwo guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Yasoje ahumuriza abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23, abizeza ko iri huriro rizakomeza kubungabunga umutekano wabo no kubarindira ituze rirambye, ashingiye ku bwitange abarwanyi baryo bagaragaje kuva batangira ibikorwa byabo.






