• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, January 11, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 Yahamije Ko Yashinze Imizi muri Kivu, Igaragaza ko i Goma na Bukavu Leta ya Kinshasa Itazongera Kuhagera

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 10, 2026
in Conflict & Security
0
Inzirakarengane za Masisi Zashyinguwe mu Cyubahiro, AFC/M23 Yanenze Ibyo Yita Ubugizi bwa Nabi bw’Ibitero by’Indege
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 Yahamije Ko Yashinze Imizi muri Kivu, Igaragaza ko i Goma na Bukavu Leta ya Kinshasa Itazongera Kuhagera

You might also like

Guverinoma ya RDC Yashyizeho Amabwiriza Akomeye Agenga Itangazamakuru rya Leta

Joseph Kabila Ashobora Kugirwa Umwere mu Mboni z’Impinduka za Politiki muri RDC

Abaturage bo Mu majyepfo y’u Burundi Bugarijwe n’Impungenge Ziturutse ku Kwiyongera kw’Ingabo ku Mipaka n’u Rwanda

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryamaze kugarura umutekano n’ituze mu bice byose rimaze kwigarurira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rinaburira abacyifuza ko ibyo bice byasubira mu maboko ya Leta ya Kinshasa ko bari kwibeshya bikomeye.

Kugeza ubu, AFC/M23 igenzura ibice binini by’Intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, harimo n’imijyi ya Goma na Bukavu, ari na yo mirwa mikuru y’izo ntara. Iyi ntambwe ifatwa nk’ihindura cyane isura y’umutekano n’imiterere ya politiki mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu kwezi gushize, iri huriro ryavuye mu Mujyi wa Uvira ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yasobanuye ko iki cyemezo cyari kigamije kurinda intambwe yari imaze guterwa mu biganiro by’amahoro byaberaga i Doha muri Qatar, hagati y’iri huriro na Leta ya Kinshasa.

Nubwo byari bimeze bityo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise buvuga ko uku kuva kwa M23 muri Uvira kwari uburyarya, busaba ko uyu mutwe usubira inyuma ugasubiza ibice wafashe.

Amakuru amaze iminsi aturuka i Kinshasa agaragaza ko Leta ya RDC yamaze kwitandukanya n’ibiganiro bya Doha, byari bigamije gushaka umuti urambye w’amakimbirane hagati y’impande zombi. Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta, Patrice Muyaya, aherutse kubwira itangazamakuru ko Kinshasa itazongera kwicara mu biganiro na AFC/M23 mu gihe uyu mutwe waba utararekura ibice byose ugenzura.

Iyi myumvire ishyigikiwe na Perezida Félix Tshisekedi, umaze iminsi agirira ingendo muri Angola ashaka ubufasha bwa dipolomasi. Muri izo ngendo, yasabye Perezida wa Angola gutumiza AFC/M23 i Luanda mu biganiro na Leta ye, mu gihe agaragaza ko atagifitiye icyizere ibiganiro byaberaga i Doha. Kinshasa ikomeje gutsimbarara ku gusaba ko AFC/M23 iva mu bice byose yafashe, ivuga ko ubusugire bw’igihugu bugomba kubahirizwa, igashyigikirwa n’ibihugu bimwe bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Hagati aho, inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ziherutse gusohora raporo y’ibanze ivuga ko AFC/M23, ku bufasha bw’ibihugu by’ibituranyi, iri mu nzira zo gushyiraho ubutegetsi bwigenga mu Burasirazuba bwa Congo. Iyo raporo ivuga ko iri huriro riri gushyiraho inzego zisa n’iza Leta, zirimo ubuyobozi, ubucamanza, imisoro n’inzego z’umutekano.

Tariki ya 09/01/2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga X, umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko abacyifuza ko iri huriro ryasubira inyuma bagomba “gukanguka bakava mu bitotsi.” Yagize ati: “Abifuza guhindure ubusa ibikorwa bya AFC/M23 bagomba gukanguka. Igice cyamaze kubohorwa kiri mu mahoro yuzuye.” Yongeyeho ko umutekano n’ituze byagarutse bizakomeza kurindwa n’imbaraga zakoreshejwe mu kubibohora.

Tariki ya 08/01/2026, AFC/M23 yatangaje ko izageza Perezida Félix Tshisekedi imbere y’ubutabera, imushinja uruhare mu rupfu rw’abasivili barenga 22 biciwe muri centre ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Abo basivili bivugwa ko bishwe n’igitero cya drone cy’ingabo za RDC cyabaye tariki ya 02/01/2026. Umuvugizi wa AFC/M23 yagize ati: “Azabyishyura byanze bikunze. Tuzamufata ajyanwe mu rukiko.”

Corneille Nangaa yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kwica abasivili, avuga ko butazi gutandukanya abarwanyi n’abaturage b’inzirakarengane. Yashimangiye ko ububasha bwa politiki Leta yiyitirira butayiha uburenganzira bwo guhungabanya ubuzima bw’abaturage.

Yasoje ahumuriza abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23, abizeza ko iri huriro rizakomeza kubungabunga umutekano wabo no kubarindira ituze rirambye, ashingiye ku bwitange abarwanyi baryo bagaragaje kuva batangira ibikorwa byabo.

Tags: AFC/ m23KivuYashinze imizi
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Guverinoma ya RDC Yashyizeho Amabwiriza Akomeye Agenga Itangazamakuru rya Leta

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Guverinoma ya RDC Yashyizeho Amabwiriza Akomeye Agenga Itangazamakuru rya Leta

Guverinoma ya RDC Yashyizeho Amabwiriza Akomeye Agenga Itangazamakuru rya Leta Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, yatangaje ko imvugo ya Leta igomba kuyoborwa n’amabwiriza...

Read moreDetails

Joseph Kabila Ashobora Kugirwa Umwere mu Mboni z’Impinduka za Politiki muri RDC

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Joseph Kabila Ashobora Kugirwa Umwere mu Mboni z’Impinduka za Politiki muri RDC

Joseph Kabila Ashobora Kugirwa Umwere mu Mboni z’Impinduka za Politiki muri RDC Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushakisha inzira ziganisha ku bwumvikane bwa politiki, amakuru...

Read moreDetails

Abaturage bo Mu majyepfo y’u Burundi Bugarijwe n’Impungenge Ziturutse ku Kwiyongera kw’Ingabo ku Mipaka n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Abaturage bo Mu majyepfo y’u Burundi Bugarijwe n’Impungenge Ziturutse ku Kwiyongera kw’Ingabo ku Mipaka n’u Rwanda

Abaturage Bo mu majyepfo y’u Burundi Bugarijwe n’Impungenge Ziturutse ku Kwiyongera kw’Ingabo ku Mipaka n’u Rwanda Kuva tariki ya 07/12/2025, koherezwa ku bwinshi kw’ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB)...

Read moreDetails

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) Ryatumijwe mu Biganiro Bishya Bizabera i Luanda

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) Ryatumijwe mu Biganiro Bishya Bizabera i Luanda

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) Ryatumijwe mu Biganiro Bishya Bizabera i Luanda Perezida João Lourenço wa Angola yatumiye i Luanda umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), abisabwe na...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi Yaburiye Abaminisitiri ku Magambo Batangaza Batabiherewe Uburenganzira

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
RDC: Tshisekedi Yagaragaje Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro na AFC/M23, Ariko Ategeka Aho Bigomba Kubera

Perezida Tshisekedi Yaburiye Abaminisitiri ku Magambo Batangaza Batabiherewe Uburenganzira Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatanze umuburo ukomeye ku baminisitiri bagenda batangaza...

Read moreDetails
Next Post
Joseph Kabila Ashobora Kugirwa Umwere mu Mboni z’Impinduka za Politiki muri RDC

Joseph Kabila Ashobora Kugirwa Umwere mu Mboni z’Impinduka za Politiki muri RDC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?