AFC/M23 Yahanuye Indege y’Intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 i Uvira
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ryahanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yakoreshwaga n’igisirikare cya Leta (FARDC) mu kugaba ibitero byo mu kirere.
Amakuru aturuka mu baturage n’amasoko y’umutekano yemeza ko iyi ndege yarasiwe mu kirere cyo ku cyambu cya Kalundu, muri teritwari ya Uvira, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/12/2025 ahagana saa saba z’amanywa, igwa mu Kiyaga cya Tanganyika.
Kuva mu gitondo, FARDC ku bufatanye n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byari byatangije ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23, byifashishije indege zitagira abapilote (drones) n’imbunda ziremereye. Ibyo bitero byakurikiye ivanwaho ry’abarwanyi ba AFC/M23 muri santere ya Makobola tariki ya 25/12, aho ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo bahise bajya kugenzura ako gace, nk’uko abaturage baho babyemeza.
Ku ruhande rw’umujyi wa Uvira, ingabo za RDC zagabye igitero ku cyambu cya Kalundu kiri ku Kiyaga cya Tanganyika. Amakuru atangwa n’abari hafi y’aho avuga ko ubwato bubiri bivugwa ko bwari bufitwe na AFC/M23 bwarashwe, bikavugwa ko abarwanyi bari baburimo bahasize ubuzima.
Nanone kandi, drones z’intambara za FARDC zarashe ibigo bivugwa ko bya AFC/M23, birimo ikigo cya Kala muri teritwari ya Uvira, ahahoze icyicaro cy’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Indege ya Sukhoi-25 yahanuwe bivugwa ko yari imaze kurasa inshuro 5 mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu gitondo. Amakuru atangwa n’amasoko yizewe avuga ko abantu babiri bari bayirimo baguye mu Kiyaga cya Tanganyika, bombi bakahasiga ubuzima.
Hari kandi andi makuru yemeza ko iyi ndege ari yo FARDC yari imaze iminsi ikoresha mu bitero byibasira uduce dutuwe n’Abanyamulenge muri Minembwe, kimwe n’ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho.
Iyi ni indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 igisirikare cya RDC gihombye. Iya mbere yafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ubwo bafataga umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho.
Byongeye, ku itariki ya 06/12, hari indi kajugujugu yari irimo abacancuro b’abazungu yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika, umwe muri bo ahasiga ubuzima. Umutwe wa Twirwaneho icyo gihe wasobanuye ko ari wo wari wayirashe, uvuga ko yari ikomeje kurasa abasivili.
Ibi bibazo by’umutekano bikomeje kongera umwuka mubi mu Burasirazuba bwa RDC, aho impungenge z’abaturage n’iz’umuryango mpuzamahanga zigenda ziyongera ku ngaruka z’intambara zikomeje gufata indi ntera.






