AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryamaganye Radio Okapi ku mpamvu z’uko ikunze gutangaza amakuru avuga nabi iri huriro rigenzura igice kinini cy’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Byakozwe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, akoresheje urubuga rwa x, yagize ati: “Turagaragaza akababaro kacu kubera uburyo Radio Okapi ivuga amakuru yerekeye AFC/M23. Yica amahame agenga itangazamakuru, kuko irabogama, ubundi kandi ntitangaza kinyamwuga ndetse yica n’uburenganzira rusange.”
Ni mu gihe inkuru iheruka gutangazwa n’iyi radio okapi, yavugaga ko mu bice bya Komine Karisimbi no mu mujyi wa Goma, bigenzurwa na AFC/M23 biri kuberamo ubwicanyi, inagaragaza ko bwatangiye ku itariki ya 03 bugeza 25/07/2025.
Muri icyo gihe kandi radio okapi yavuze ko habaye n’ubujura mu ngo 65 bukorwa n’abantu bitwaje intwaro.
Inavuga ko AFC/M23 yahise ita muri yombi urubyiruko no gushyiraho imisoro y’umurengera. Muri iyi nkuru AFC/M23, ntiyabajijwe ngo igire icyo ivuga kubyo ishinjwa.
Ibyanatumye Kanyuka ashinja iyi Radio okapi gutangaza amakuru arimo icengezamatwara ryo kwanga AFC/M23, kandi yo ntihabwe uburenganzira bwo kugira icyo ivuga kuri ayo makuru ayivugaho.
Yakomeje avuga ko uburyo Radio Okapi iyitangazaho amakuru bubogamye, ndetse ko bagerageje gushaka uko bavugana n’abayobozi b’iyi radio ngo babahe umwanya biranga.
Avuga ko AFC/M23 izafata ingamba zikwiye kugira ngo ishyire iherezo ku icyengezamatwara ritangazwa mu buryo buhoraho habayeho kwica uburenganzira rusange.
Yasoje avuga ko mu bice bagenzura baha uburenganzira itangazamakuru, rikora kinyamwuga, mu gutangaza amakuru y’impande zose.