AFC/M23 Yahishuye Ko Kabila Ari Imbere mu RDC, Inatangaza Kugaruka Kwe mu Ruhame
Umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yemeje ku mugaragaro ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila Kabange, ari imbere mu gihugu.
Ibi Nangaa yabitangarije mu nama yabaye tariki ya 12/01/2026, yahuje ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Muri iyo nama, yatangaje ko hari umunsi Joseph Kabila azongera kugaragara mu ruhame, agahura n’abaturage.
Yagize ati: “Hano dufite umushyitsi wihariye, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila. Murabizi ko ari hano? Ntabyo muzi? Hari umunsi tuzamuzana, abasuhuze. Ni Senateri ubuzima bwe bwose, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, ariko bamukuye muri Sena.”
Joseph Kabila aheruka kugaragara mu ruhame mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu kwezi kwa gatandatu 2025, aho yamaze iminsi agirana ibiganiro n’Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye, bigamije gushakira igihugu inzira y’amahoro n’ubwiyunge.
Muri icyo gihe, Kabila yari yarashinze ibiro by’agateganyo mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kinyogote, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, aho yakiriraga abamugana mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku hazaza h’igihugu.
Izo ngendo n’ibikorwa yakoraga byatumye Ubushinjacyaha bwa Repubulika butangira kumukurikirana, bumurega mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa. Yaje gukatirwa igihano cy’urupfu adahari, nyuma yo guhamywa ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu no kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko.
Nyuma y’icyo cyemezo, Kabila yakomeje ingendo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo Kenya, aho yashinze ihuriro ry’imitwe ya politiki ryitwa “Sauvons le RDC”, rifite intego yo gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye bya politiki, umutekano n’ubukungu byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya makuru akomeje gukurura impaka n’inyota yo kumenya uko politiki y’iki gihugu izaba imeze mu minsi iri imbere, cyane cyane ko kugaruka kwa Joseph Kabila ku rubyiniro rwa politiki bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ahazaza ha RDC.





