AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye
Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rinamusaba kureka imikoranire ya bufi na Leta y’i Kinshasa atari ukuri.
Ni mu kiganiro AFC/M23 yagiranye n’itangazamakuru i Goma, ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 23/10/2025.
AFC/M23 yagaragaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose yigeze igirana na Leta y’i Gitega mu Burundi. Ni mu gihe mu cyumweru gishize ahagana mu ntangiriro zacyo, hari amakuru yavugaga ko abayobozi b’iri huriro bagiranye ikiganiro na perezida w’u Burundi, bakamusaba kureka imikoranire ya bufi na Leta y’i Kinshasa.
Ayo makuru yavugaga kandi ko ibyo biganiro byabaye mu ibanga, i Bujumbura mu Burundi.
Ibi biganiro bikaba byaravugwaga ko byabaye mu gihe uyu mutwe ushaka kwigarurira igice cya Uvira kimaze igihe kinini kirinzwe bikomeye n’ingabo zirimo n’iz’u Burundi.
Byavugwa kandi ko Ndayishimiye ubwo yahuraga n’intumwa z’uyu mutwe wa AFC/M23, zamuburiye ku ngaruka ashobora guhura na zo mu gihe yaba akomeje gushigikira ubutegetsi bw’i Kinshasa. U Burundi bufite ingabo zirenga ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Bikavugwa ko mu rwego rwo kwigarurira Uvira, AFC/M23 yashakaga kuburizamo imirwano itaziguye yabasakiranya n’ingabo z’u Burundi; ibyatumye batekereza kuba bagirana amasezerano n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye yo kutarasana hagati yabo.
Ibi biganiro kandi byaburiraga Ndayishimiye kwirinda intambara ibera muri RDC kugira itazambuka mu gihugu cye.
Bivugwa kandi ko mu byo AFC/M23 yasabye u Burundi harimo ko mu gihe yaba ifashe Uvira, bwakwima ubuhungiro abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Ndayishimiye, we ngo yasabye AFC/M23 kwitandukanya n’u Rwanda, ayigaragariza ko ruhungabanya inyungu z’igihugu cye.
Nangaa yabwiye itangazamakuru ati: “Ntabiganiro turimo turagirana n’u Burundi, ahubwo turi kuganira n’u butegetsi bw’i Kinshasa, n’ubwo bwari bwararahiye ko butazaganira na twe, ariko uyu munsi turicarana ku meza y’ibiganiro kubera ingufu z’uko ibintu byifashe.”





