AFC/M23 yakubise ahababaza Katanyama(FARDC ) inayambura uduce tubiri.
Ingabo za Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 zikomeje kwagura ibirindiro byazo, nyuma y’uko zihashije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo izo benshi bo mu Burasirazuba bw’igihugu bita “Katanyama,” zinabambura n’uduce tubiri duherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uduce AFC/M23 yafashe hari akitwa Ngululu n’aka Ndete.
Utu twombi tubarizwa muri grupema ya Nyamaboko ya mbere, muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa mbere tariki ya 28/07/2025, ni bwo turiya duce twafashwe, nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije impande zombi.
Amakuru ava yo agira ati: “AFC/M23 yafashe agace ka Ngululu n’aka Ndete nyuma y’urugamba rutari rworoshye namba rwabaye ejo ku wa mbere.”
Ifatwa rya Ngululu na Ndete, rije rikurikira indi mirwano yabaye mu mpera zakiriya cyumweru gishize, iyo na yo byarangiye uyu mutwe wa AFC/M23 wigaruriye uduce twinshi turimo utwo muri teritware ya Rutshuru n’iya Masisi nka ka Luke n’utundi.
Imirwano ikomeje kuba mu gihe intumwa zaburi ruhande zigize iminsi mike zivuye i Doha muri Qatar, mu biganiro bigamije gushakira amahoro arambye Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Byumwihariko izi ntumwa za RDC n’iza AFC/M23 k’ubuhuza bwa Qatar bumvikanye guhagarika imirwano no kubahiriza ibisabwa byose mu rwego rwo kugira ngo amahoro abashe kugerwaho.