AFC/M23 Yamaganye Icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo Gutangaza Ifungurwa ry’Ikibuga cya Goma adafatanije n’Abagifite mu Maboko
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, ryatangaje ko ryamaganye bikomeye icyemezo cya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyo gutangaza ko ikibuga mpuzamahanga cya Goma kizafungurwa, nyamara kiri mu maboko y’iri huriro kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Uyu mutwe uvuga ko Kinshasa nta burenganzira namba ifite bwo gufata ibyemezo mu duce ugenzura.
Mu tangazo ryasohowe ku Cyumweru tariki ya 16/11/2025, AFC/M23 yavuze ko icyemezo cya Perezida Tshisekedi ari “icyifuzo cy’amarangamutima” ndetse ko kitajyanye n’ukuri ku murongo w’imirwano iri mu Burasirazuba bwa RDC. Uyu mutwe ushinja Leta ya Kinshasa gushaka kugaragaza ibikorwa bya politiki bidafite ishingiro:
“Kinshasa nta burenganzira cyangwa ububasha ifite bwo gutekereza ku ifungurwa ry’iki kibuga cyangijwe ndetse kigasahurwa n’ingabo za FARDC n’abafatanya bikorwa bayo mbere y’uko gifatwa.”
AFC/M23 ivuga ko ikibuga kizafungurwa gusa na bo, igihe bazaba basoje imirimo yo kugisana no kugishyira ku murongo w’umutekano, si ku itegeko rya Perezida Tshisekedi cyangwa undi wese uta gifite mu maboko.
Uyu mutwe watangaje ko ukomeje gukurikirana mu buryo buhambaye ibirimo kuba ku mirongo y’imirwano, harimo: koherezwa kw’ingabo za FARDC mu bice bitandukanye,
ibikoresho bya gisirikare biri koherezwa ku rugamba,
n’ubufasha buhabwa abacanshuro n’indi mitwe yitwaje intwaro iri ku ruhande rwa Leta.
AFC/M23 ivuga ko ibi byose bigaragaza ko Kinshasa idashishikariye umuti w’ibibazo ahubwo ko ikomeje ibikorwa “bishyushya urugamba.”
Mu gice cya gatatu cy’itangazo, AFC/M23 yongeye kugaragaza ko idashaka kwivanga mu bibazo bireba umubano w’u Rwanda na RDC. Uyu mutwe uvuga ko ikibazo cya Kinshasa na Kigali ari urwikekwe rwa politiki rwa Leta ya RDC, rudafite aho ruhuriye na bo. Rigira riti:
“Ni ingenzi kumvikanisha ko ibibazo hagati ya RDC n’u Rwanda bitatureba. Ni inshingano za Kinshasa gukemura ibyo bibazo itabidushoyemo.”
Bityo AFC/M23 ishinja Kinshasa “gukoresha urwitwazo rw’u Rwanda” mu rwego rwo kwerekana isura itari yo mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga.
Iri tangazo ryasinyiwe i Goma na Lawrence Kanyuka, Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri AFC/M23, ryakomeje gushimangira ko uyu mutwe ari wo ufite ijambo mu bice urimo ndetse ko politiki y’imitwe yitwaje intwaro cyangwa imbaraga za Leta y’u Bufaransa na Leta ya RDC zidashobora guhindura ukuri uko ariko kose.






