AFC/M23 Yamaganye Perezida w’u Burundi ku Bwicanyi Bukorerwa Abanyamulenge
Ihuriro rya politiki n’igisirikare rya AFC/M23 ryamaganye bikomeye uruhare rivuga ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, afite mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bivugwa ko bikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, mu butumwa yashyize ahagaragara tariki ya 13/02/2026, aho yamaganye muri rusange ibitero bivugwa ko bigabwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, rigamije abasivili ndetse n’ibirindiro bya AFC/M23.
Mu itangazo rye, Nangaa yagaragaje ko AFC ihangayikishijwe n’uruhare rwa Perezida w’u Burundi, cyane cyane mu gihe ateganyijwe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashimangira ko imyitwarire nk’iyo idakwiye kuranga umuyobozi w’akarere.
Yagize ati:
“AFC ihangayikishijwe n’imyitwarire ya Perezida w’u Burundi, imyitwarire igira uruhare mu bugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge.”
Yakomeje asaba umuryango mpuzamahanga, ibihugu byo mu karere ndetse n’inzego z’Afurika gukoresha ubushobozi bifite mu gukumira ikwirakwira ry’umwuka mubi ushingiye ku moko, ashobora guteza umutekano muke urenze imbibi za RDC, no gutabara byihuse abasivili bari mu kaga.
Leta y’u Burundi yohereje ingabo muri RDC hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yari agamije by’umwihariko kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera ku butaka bwa RDC, irimo RED Tabara, FNL-Nzabampema na FOREBU.
Icyakora, mu bihe byakurikiyeho, ibikorwa by’izo ngabo byavuzweho kwaguka birenze intego ya mbere, zitangira gukorera mu bice bituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane muri teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga, by’umwihariko mu Minembwe—igice kimaze imyaka myinshi karangwa n’umutekano muke n’amakimbirane ashingiye ku butaka n’ubwoko.
Hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zimaze igihe zifunze inzira zihuza Minembwe n’andi masoko n’amavuriro yo mu turere duturanye, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage. Ifungwa ry’izo nzira ryatumye habaho ibura ry’ibiribwa, imiti n’ibindi by’ibanze, bituma ubuzima bw’abasivili burushaho kujya mu kaga.
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Brig. Gen. Gaspard Baratuza, yigeze gutangaza ko izo ngamba z’umutekano zishingiye ku mpamvu z’uko hari abaturage bakekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa RDC n’u Burundi.
AFC/M23 ivuga ko ibikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo bishobora gutera umwuka mubi ushingiye ku moko, bikaba byakurura ihungabana rikomeye mu karere kose k’Ibiyaga Bigari. Irasaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha bivugwa, hagashyirwaho uburyo bwizewe bwo kurinda abasivili no gusubizaho inzira y’ibiganiro bya politiki.
Mu gihe ibirego n’amagambo bikomeje kwiyongera hagati y’impande zihanganye, abaturage bo mu bice byibasiwe bakomeje gusaba amahoro arambye, kurindwa no kubona ubufasha bwihuse bw’ubutabazi, mu rwego rwo gukumira ko amateka mabi y’akarere yakongera kwisubiramo.






