AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abasivili, ivuga n’icyo igiye gukora.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakorewe abaturage, bikozwe n’umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubu bwicanyi bwabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27/07/2025, bukorerwa muri kiliziya gatolika iherereye muri teritware ya Irimu mu ntara ya Ituri.
Amakuru avuga ko hishwe abasivili 47 ndetse n’abandi bafatwa bugwate.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yatanze akoresheje x, yagize ati: “AFC/M23 yamaganye ubwicanyi bwakorewe abaturage 47, bwakozwe na ADF/Nalu kuri iki cyumweru.”
Yongeye ati: “Ubushobozi bucye bw’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu kurinda abasivili buratuma AFC/M23 igomba kugarura ubutegetsi bushikamye mu bice byose by’iki gihugu.”
Ni ubwicanyi kandi bwamaganwe n’umuryango w’Abibumbye, aho yabwamaganye ibinyujije mu ntumwa yayo yihariye iyoboye ingabo za Monusco muri RDC, Vivian Van de Perre, yagize ati: “Ibi bitero byibasira abasivili batagira kivugira, by’umwihariko bikorerwa aho abantu basengera, ni ukwigomeka kandi bihonyora uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiremwamuntu.”
Uyu muyobozi wa gateganyo wa MONUSCO, yanavuze ko kubufatanye n’ubutegetsi bwa Congo bagiye gukaza umurego mu kurinda abaturage.