AFC/M23 yambuye ihuriro ry’ingabo za RDC uduce twinshi.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryafashe uduce twagenzurwaga n’ingabo za Congo, duherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 22/07/2025, ni bwo AFC/M23 yafashe uduce dushya.
Amakuru avuga ko utwo duce turimo Gatobotobo na Luke ndetse n’inkengero zatwo.
Ni uduce dusanzwe tubarizwa muri grupema ya Nyamaboko ya mbere, muri teritware ya Masisi.
Izi ngabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 zatwigaruriye nyuma yo kutwirukanamo ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Nanone kandi indi mirwano yabereye mu tundi duce two muri grupema ya Waloa Yungu na Uroba ho muri teritware ya Walikale.
Amakuru akomeza avuga ko iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje, kandi ko yamaze iminsi itatu impande zombi zihanganye kubi.
Imirwano iri kuba mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, impande zombi zisinyanye amasezerano, ayo zasinyiye i Doha muri Qatar.
Ni inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano yo guhagarika imirwano bya burundu.
Mu byo zumvikanye harimo gutanga agahenge gahoraho.
Umuvugizi wa AFC/M23 yari aheruka gutangaza ko leta y’i Kinshasa ko ikomeje kwica ibyo bumvikanye, mubyo ayishinja hakaba harimo kurunda abasirikare mu bice bitandukanye, ahanini byo muri Kivu y’Amajyepfo.