AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko utewe impungenge n’ibikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) birimo kurasa ibisasu no gukoresha indege zidafite abapilote (drones) mu bice bituwe n’abaturage mu mujyi wa Kisangani no mu nkengero zawo. Uyu mutwe uvuga ko ibi bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ndetse bikabangamira imbaraga zishyirwa mu gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi ba AFC/M23, bavuze ko nyuma y’uko ubutegetsi bw’i Kinshasa bushojweho ibiganiro n’impande zitandukanye ku bibazo by’umutekano, ingabo za leta zakomeje ibikorwa bya gisirikare birimo kurasa ibisasu mu bice bituwe cyane n’abaturage, ndetse hakaba n’ikoreshwa rya drones mu buryo butita ku mutekano w’abasivile.
Uwo mutwe uvuga ko ibikorwa byabereye cyane cyane mu nkengero z’umujyi wa Kisangani, aho ibice bimwe byakoreshejwe mu gutegura ibikorwa byo kurasa ibisasu n’ibitero bya drones, bishobora guteza ibyago ku baturage batuye hafi y’aho bikorwa.
Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, Dr. Oscar Balinda, yavuze ko amakuru bafite agaragaza ko igikorwa cyo gutegura ibitero by’indege zidafite abapilote cyabereye mu kigo cya gisirikare giherereye hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Bangoka i Kisangani.
Yagize ati:
“Amakuru dufite agaragaza ko ingabo za leta ziri gukoresha ibice byo mu nkengero z’umujyi wa Kisangani mu gutegura ibikorwa byo kohereza drones n’ibisasu bishobora kugwa mu baturage. Ibi ni ibintu biteye impungenge kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivile.”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 ifite amakuru yizewe ko bamwe mu bakomando b’ingabo za leta bageze i Kisangani bagamije gukomeza ibikorwa bya gisirikare mbere y’uko bajya ku murongo w’urugamba.
Yunzemo ati:
“Ingabo z’abakomando zigenda zizana ibikoresho n’imbaraga z’igisirikare, bigaragara ko hari gahunda yo kongera imirwano aho gukomeza inzira y’ibiganiro. Nyamara igikwiye ni uguhagarika ibikorwa bya gisirikare, tugashyira imbaraga mu biganiro by’amahoro.”
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’intara ya Tshopo bwatangaje ko tariki ya 01 z’ukwezi kwa gatatu igitero cya drone cyagabwe hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Bangoka i Kisangani, ariko nyuma AFC/M23 yigambye icyo gitero, igaragaraza ko cyari kigamije gusenya drone za leta zikoreshwa mukugaba ibitero ku baturage.
Ibi birego bya AFC/M23 bije mu gihe intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka myinshi ihangayikishije akarere, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Epfo na Ituri.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, ibihugu byo mu karere byatangije inzira zitandukanye z’ibiganiro, bigamije guhuza impande zihanganye no gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Nubwo bimeze bityo, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kuvugwa ku mpande zombi, bituma amahirwe y’amahoro asa nari kure, mu gihe abaturage bo mu bice byugarijwe n’intambara bakomeje gusaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo imirwano ihagarare, hagashyirwa imbere inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane.





