AFC/M23 Yashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Kubogama Nyuma yo Kunenga Igitero cya Drone i Kisangani
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kubogama no kubura ubutabera, rivuga ko amagambo yawo yamaganye igitero cya drone cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Bangoka i Kisangani agaragaza gushyigikira ihohoterwa rikorerwa abasivili, rivugwa ko rikorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bufatanyije n’abambari babwo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 06/02/2026, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yagarutse ku byo yavuze ko ari amagambo ya Perezida wa Komisiyo ya AU, yamaganye igikorwa cya drone cyakozwe n’iri huriro mu ijoro ryo ku itariki ya 31/01/2026 rishyira 01/02/2026, ku kibuga cy’indege cya Bangoka, mu Ntara ya Tshopo.
AFC/M23 ivuga ko icyo gikorwa cyibasiye inyubako ya gisirikare yavugwaga ko ikoreshwa n’ingabo za Leta ya Congo mu gutangirizamo ibitero bya drone byari bimaze igihe bigabwa ku birindiro byayo no ku baturage batuye mu bice igenzura mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo. Nk’uko iri huriro ribisobanura, icyo gikorwa cyari kigamije guhagarika izo drone zari zimaze guteza umutekano muke n’ibihombo bikomeye mu baturage.
Rivuga ko mu gihe cy’amezi hafi abiri, by’umwihariko kuva ku wa 22/01/2026, abaturage bo mu Minembwe n’ahandi ku misozi miremire y’i Mulenge bagaragaje kwiyongera kw’ibikorwa bya gisirikare byifashisha drone z’intambara ziri hagati ya 8 na 12, zivugwa ko zikoreshwa n’ingabo za Leta ya Congo ku bufatanye n’abasirikare b’abanyamahanga (mercenaires).
AFC/M23 ikomeza ivuga ko izo drone zagabye ibisasu mu bice bituwe cyane birimo Minembwe, Rwitsankuku, Katogota, Sange, icyambu cya Kalundu, Masisi, Walikale, Rutshuru, Lubero, Mwenga na Kalehe, ndetse no ku bikorwaremezo bya rubanda birimo ibitaro, amashuri n’insengero, bigahitana abasivili benshi, barimo abagore n’abana.
Ku ruhande rwayo, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, ku wa Gatanu yamaganye igitero cyabereye i Kisangani, avuga ko kugaba igitero ku bikorwaremezo biri mu mujyi munini bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili no kunyuranya n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu. Yongeyeho ko mu gihe hatagaragajwe ibimenyetso by’uko ikibuga cy’indege cyakoreshwaga mu bikorwa bya gisirikare, icyo gikorwa gishobora gufatwa nk’igitero ku bikorwaremezo bya gisivili, bikanashyirwa mu rwego rw’iterabwoba.
AFC/M23 yahise yamagana ayo magambo, ivuga ko igikorwa cyayo cyo “guhagarika ubushobozi bwa drone” cyibasiye ibikoresho bya gisirikare gusa, ko nta musivili wahaburiye ubuzima, kandi ko cyari kigamije kurinda abaturage b’inzirakarengane no kubahiriza agahenge kashyizweho n’Amasezerano ya Doha.
Iri huriro rivuga ko kunenga icyo ryita igikorwa cyo kwirwanaho hatabanje gukorwa iperereza cyangwa ngo harebwe ibisobanuro by’impande zose, bigaragaza ko Komisiyo ya AU yafashe umwanya utaringaniye, bikaba binakurura impungenge ku kubogama kwayo mu rugendo rwo gushaka amahoro igomba kuyobora.
AFC/M23 yanenze kandi icyo yita guceceka kwa AU ku ikoreshwa ry’abanyamahanga (mercenaires) mu gutwara no gukoresha izo drone, yibutsa ko Itegeko Shingiro ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ribuza burundu ikoreshwa ry’abacancuro mu ntambara.
Mu gusoza, AFC/M23 yamaganye bikomeye ibyo yise itangazo ryihuse kandi ridatekerejweho, isaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gufata umurongo utabogamye, ushingiye ku kuri no ku bimenyetso bifatika, ivuga ko ari wo wenyine waganisha ku mahoro arambye kandi ashingiye ku butabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






