AFC/M23 Yashinje Leta ya RDC Kurasa Abaturage mu Minembwe mu gihe Ibiganiro by’Amahoro byegereje
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukoresha imbaraga za gisirikare, zirimo n’indege zitagira abapilote (drones), mu kurasa abaturage batuye mu bice bya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iri huriro rivuga ko ibyo bikorwa ribifata nko kwirengagiza nkana inzira y’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kuba hagati y’impande zihanganye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane, rikoresheje drones hagati ya saa 22:00 z’ijoro kugeza saa 04:00 za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 11/04/2026. Yongeyeho ko ibyo bitero byakomeje no kuri uwo munsi, bikaba byarateye ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage.
Kanyuka yagize ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo nkana kudobya inzira y’ibiganiro by’amahoro bitegerejwe mu Busuwisi. Ibi bikorwa byo kurasa abaturage ni ikimenyetso cy’uko butifuza kubahiriza ibyo bwiyemeje mu nzira y’ibiganiro.”
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko iyi myitwarire igamije guca intege ibiganiro biteganyijwe no gushyira igitutu ku ruhande rwayo, binyuze mu gukomeza ibikorwa bya gisirikare aho gushaka ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Ibi birego bije mu gihe hateganyijwe ibiganiro by’amahoro bizahuza intumwa za Leta ya RDC n’iza AFC/M23 kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17/04/2026. Ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha muri Qatar, ariko byimuriwe mu Busuwisi ku busabe bwa Qatar, bitewe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati ukomoka ku makimbirane arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique tariki ya 10/04/2026 agaragaza ko ibi biganiro bitazabera mu mujyi wa Genève nk’uko byari byitezwe, ahubwo bikazabera ahandi hantu hatatangajwe ku mugaragaro. Byongeye kandi, u Busuwisi ntibuzagira uruhare rutaziguye mu miyoborere yabyo, mu gihe abahagarariye Qatar bazitabira ibiganiro hifashishijwe uburyo bw’iyakure (video conference).
Akarere ka Minembwe kamaze igihe kirekire karangwa n’umutekano muke uterwa n’amakimbirane y’amoko n’inyungu za politiki. Gusa, uyu mutekano muke ushingiye ahanini ku bitero ingabo za FARDC n’abo zifatanyije bagaba mu mihana ituwe n’Abanyamulenge. Ihuriro rya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho rikomeje kugaragara nk’imwe mu mitwe ifite imbaraga mu burasirazuba bwa RDC, aho rihanganye n’ingabo za Leta (FARDC) ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta y’i Kinshasa.
Nubwo impande zombi zagiye zigaragaza ubushake bwo kujya mu biganiro, ibikorwa bya FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR byo kugaba ibitero ku Ndondo na Minembwe byakomeje guteza impungenge ku cyizere cy’amahoro arambye. Abasesenguzi bagaragaza ko niba ibi birego bidakemuwe mbere y’uko ibiganiro bitangira, bishobora kudindiza cyangwa bigatesha agaciro inzira y’amahoro.
Kugeza ubu, nta gisubizo kirambuye kiratangazwa na Leta ya RDC ku birego byatanzwe na AFC/M23. Gusa, Leta ya Kinshasa yakunze guhakana kenshi ibyaha byo kwibasira abaturage, igashimangira ko ibikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibangamira umutekano w’igihugu.






