AFC/M23 Yashyikirije Croix-Rouge Abasirikare ba FARDC Yafatiye ku Rugamba
Ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryashyikirije Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) abasirikare barenga 5,000 b’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari barafashwe mpiri mu mirwano yabereye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko iki gikorwa cyabaye ku itariki ya 02/03/2026, kibera mu kigo cya Rugamabo giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba basirikare bari bafungiwe aho nyuma yo gufatwa mpiri ku mirongo itandukanye y’imirwano hagati y’impande zihanganye muri iyo ntambara.
Nk’uko byasobanuwe muri iryo tangazo, aba basirikare bashyikirijwe Croix-Rouge bahise batwarwa berekeza i Kinshasa, umurwa mukuru wa RDC, mu gikorwa cyari kiyobowe kandi kigakurikiranwa n’iyo miryango mpuzamahanga igamije ubutabazi no gufasha abagizweho ingaruka n’intambara.
AFC/M23 yavuze ko iki cyemezo ari igikorwa cy’ubutabazi n’ubumuntu, kigamije kugabanya umwuka mubi uri hagati y’impande zihanganye ndetse no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga imyitwarire mu bihe by’intambara.
Gushyikiriza Croix-Rouge aba basirikare bije mu rwego rwa gahunda nini yo guhana imfungwa z’intambara hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23. Iyi gahunda yatangiye gutegurwa kuva mu kwezi kwa Cyenda 2025, aho Croix-Rouge yahawe inshingano zo kugenzura no kuyobora ibikorwa byo kurekura abafashwe mpiri ku mpande zombi mu rwego rwo kubaka icyizere hagati y’abahanganye.
Mu nama yabereye i Doha muri Qatar, igihugu kiri mu bari kugerageza kunga impande zihanganye, abayobozi batandukanye bashyikirije Croix-Rouge inyandiko yashyizweho umukono igena uburyo bwo kurekura imfungwa z’intambara. Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye Leta ya RDC ndetse n’abahagarariye AFC/M23, aho hashyizweho uburyo bwo kugenzura, kwemeza no gutegura ibikorwa byo guhana imfungwa.
Mu rwego rw’iyo gahunda, AFC/M23 yatangaje ko itegereje ko Leta ya RDC nayo irekura abasirikare n’abayoboke bayo barenga 700 bafungiwe mu magereza atandukanye ya Congo bashinjwa kugira uruhare muri iyi ntambara.
Uwo mutwe uvuga ko iki cyifuzo kigomba gusuzumwa no gushyirwa mu bikorwa muri gahunda yo guhana imfungwa iyobowe na Croix-Rouge, mu rwego rwo gutuma impande zombi zubahiriza ibyo zumvikanyeho.
Nubwo AFC/M23 ivuga ko ibikorwa nk’ibi byerekana ubushake bwo kubaka icyizere no kugabanya ubushyamirane, yanashinje Leta ya Kinshasa kudakurikiza ibyo yumvikanyeho.
Iryo tangazo ryashimangiye ko ubuyobozi bwa RDC butaremera kurekura imfungwa zifitanye isano na AFC/M23, ndetse rikanashinja ingabo za Leta gukomeza ibikorwa bya gisirikare ku birindiro by’uwo mutwe nubwo hari ibiganiro byo guhagarika imirwano.
AFC/M23 yanahamagariye abahuza mpuzamahanga n’ibihugu by’inshuti gukurikirana hafi ibyo ivuga ko ari ukutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano n’ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, imaze imyaka myinshi ihanganisha ingabo za Leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Muri iyi myaka ya vuba, umutwe wa AFC/M23 wabaye umwe mu mitwe ikomeye irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Iyo mirwano yateje iyimurwa ry’abaturage ibihumbi n’ibihumbi, yangiza ibikorwa remezo ndetse ituma ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga bitangira gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro n’ubuhuza bigamije kugarura ituze muri aka karere gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Abasesenguzi bavuga ko kurekura abasirikare bafashwe mpiri barenga 5,000 bishobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugabanya ubushyamirane, nubwo hakiri inzitizi nyinshi zishobora kudindiza inzira y’amahoro arambye muri aka gace ka Afurika yo hagati.






