AFC/M23 yashyizeho amabwiriza mashya ku bakoresha umupaka wa Grand Barrièré
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu Yaruguru n’uwa Bukavu muri Kivu y’Epfo, ryafashe icyemezo gishya gifasha abagenzi banyura ku mupaka wa Grand Barrièré, usanzwe uhuza u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bikubiye mu itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryashyize hanze kuri uyu wa kane tariki ya 18/09/2025.
Ni itangazo rivuga ko ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bumenyesha abaturage bose ba Kivu y’Amajyaruguru, ko ibikorwa by’umupaka wa Grand Barrièré bizajya bitangira saa kumi nebyiri (06:00) z’igitondo, bikageza saa sita (00:00) z’ijoro.
Muri iri tangazo bivugwa ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu ngiro ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 19/09/2025, ababifite mu nshingano, ribaburira kubyubahiriza, no gushyiraho ingamba zitagira uwo zibangamira.
Byari bisanzwe bizwi ko uyu mupaka utangira gukora saa kumi nebyiri z’igitondo, ugafunga ibikorwa saa ine z’ijoro, ni gahunda yari yarashyizweho n’ubundi na AFC/M23 nyuma y’aho ifashe umujyi wa Goma ku itariki ya 27/01/2025.
Bivugwa ko abambukiranya uyu mupaka bakomeje kugenda biyongera kuva watangira kugenzurwa n’uyu mutwe wa AFC/M23 umaze kwigarurira ibice byinshi by’u Burasirazuba bw’iki gihugu.