AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi
Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 binyuze ku muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yasubije abavuga ko iri huriro rishaka ubwigenge bwa Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’amajyaruru mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni mu kiganiro Oscar Barinda yagiranye nakimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda.
Uyu mutwe wa AFC/M23 umaze gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu na wo wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wayishyizemo abayobozi batandukanye ba buri rwego.
Uza kandi no gufungura za Bank, ukaba unaheruka gutangaza viza ku banyamahanga, unashyiraho kandi polisi n’igisirikare gikaze. Ibi byatumye benshi bibabaza ko waba ushaka ubwigenge bwa Kivu zombi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Oscar Barinda muri iki kiganiro n’umunyamakuru wa Bwiza yahise amusubiza ko ibyo abo bantu bibaza ntaho bihuriye.
Yagize ati: “Ntaho bihuriye, twe turavuga duti: ‘aho abaturage bari bagomba guhabwa serivisi’ bakeneye, Bunagana twamaze umwaka urenga tutarashyiraho na Nyumbakumi.”
Yavuze kandi ko abaturage baba bakeneye inzego zibayobora, kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo bafite.
Yanavuze kandi ko naho bagiye bafata bahafataga kubera imyitwarire y’igisirikare cya RDC, anashimangira ko bageze i Goma basanga abaturage ntamazi bagira, bityo ubuyobozi bashyinze bwagomba gushaka umuti w’iki kibazo cya mazi. Kuri ubu bakaba bamaze kuyahabwa hafi icyo gice cyose.
Abajijwe ku kibazo cya viza umutwe wa AFC/M23 watangaje ku banyamahanga basura ibice wigaruriye, Barinda yasubije ko RDC ari yo yabitangije mu kwanga impapuro zinzira uyu mutwe wahaga abaturage baturutse mu bice ugenzura, kuko bageraga mu bihugu byo makarere bagasubizwa inyuma.
Uyu muvugizi yemeje ko abafite viza bahawe na Kinshasa bemererwa kwinjira mu bice bayobora. Umunyamahanga usabye viza ya Congo aje mu bice AFC/M23 iyobora bisaba ko uyu mutwe uyemeza.
Yanasubije kandi niba AFC/M23 yarigize Leta, avuga ko ntaruharebabifitemo ko ahubwo ari Kinshasa ibifitemo uruhare.
Yanatanze n’urugero agaragaza ko hari ibicuruzwa bivuye mu bice AFC/M23 yafashe bijya mu turere tugenzurwa n”Ingabo za RDC byongera gusoreshwa.
Yasoje iki kiganiro avuga ko umutwe wabo ufitiye icyizere ibiganiro by’i Doha biwuhuza na Leta ya Congo, ko nyuma yo gusinya guhagarika imirwano icyiciro gikurikiraho kizibanda ku mpamvu muzi z’amakimbirane zatumye bafata intwaro bakarwana.