AFC/M23 Yasubije Mu Mashuri Abana Yafatiye Kurugamba
AFC/M23 yatangaje ko yasubije mu mashuri itsinda ry’abana b’abanyeshuri bivugwa ko yafatiye ku rugamba barimo barwana ku ruhande rwa FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo. Ubuyobozi bw’uyu mutwe buvuga ko aba bana batari abarwanyi bawo, ahubwo ko bari mu maboko y’ingabo za Leta n’abo bafatanyije mu mirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Lt. Col. Willy Ngoma, umuvugizi wa AFC/M23 mu byagisirikare, yemeje ko aba bana bagejejwe mu mashuri kugira ngo bagarurwe mu buzima busanzwe bw’abanyeshuri, ndetse ashimangira ko ibikorwa byo kubajyana ku rugamba bitakozwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23.
“Icyama ni cyo kizabishyurira amashuri. Baziga neza bavemo abayobozi b’iki gihugu,” ni ko Lt. Col. Ngoma yabivuze, agaragaza ko umuryango w’ingabo zabo wiyemeje guherekeza aba bana mu nzira nshya y’uburezi no kububakira ejo hazaza hatari mu gisiskare.
Yongeyeho ko AFC/M23 iyobowe na Gen. Sultani Makenga idashora abana mu gisirikare, ahubwo ko ibirego by’abana ku rugamba bikwiye kwerekezwa kuri FARDC n’imitwe ikorana na yo.
Yagize ati: “Igisirikare cya AFC/M23 ntigishira abana ku rugamba. Ibyo bikorwa na FARDC na Wazalendo, kandi nikimwe mu byaha byibasira inyoko muntu.”
Nubwo urwego rwa ONU rutarashyira hanze raporo yigenga y’iki gikorwa cyatangajwe na AFC/M23, ariko aya makuru akomeje gushengura imitima y’abaturage bo muri Kivu zombi, ahamaze igihe harangwa imirwano ikomeje guteza umutekano muke n’ihungabana ry’abaturage.
Ibyo AFC/M23 ikoze birashimishije, ni mu gihe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ikomeza gusaba ko abana barengerwa.







