AFC/M23 yatangaje impamvu ibaye hagaritse imirwano.
Ihuriro rya Alliance Fleveuve Congo(AFC) ribarizwamo n’umutwe wa M23, ryatangaje ko ribaye rihagaritse imirwano mu rwego rwo kugira ngo ribanze rikemure ibibazo byihutirwa mu maguru mashya.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 03/02/2025, ni bwo iri huriro rya AFC/M23 ryashyize itangazo hanze rimenyesha ko ribaye rihagaritse imirwano, kandi ko kuyihagarika bitangira tariki ya 04/02/2025.
Iri tangazo rivuga ko impamvu iri huriro ryahagaritse imirwano biri mu rwego rwo kugira ngo rikemure ibibazo byihutirwa bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bagiye bakurwa mu byabo kubera imirwano.
Muri iri tangazo kandi iri huriro rya AFC rivuga ko ingabo zaryo zidafite umuhambi wo gufata umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo n’ibindi bice, ariko ko ryiyemeje kurinda abaturage ndetse n’ibirindiro byaryo.
Ndetse kandi risaba Fardc n’abambari bayo kwirinda ibikorwa byo kurasagura, ngo kuko bihungabanya umutekano w’abaturage, ni mu gihe i Kavumu ku kibuga cy’indege cyaho ihuriro ry’Ingabo za RDC rikunze kwikanga rikarasagura.
Iri tangazo kandi ryasabye ingabo za Sadc kuva muri RDC ngo kuko kuhaba kwazo ntacyo bifashije iki gihugu.
Hagataho imirwano y’iri huriro rya AFC n’iry’ingabo za Leta yarimo ibera muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru ava muri ibyo bice byarimo biberamo imirwano, avuga ko iri huriro rya AFC rimaze kubohoza uduce twinshi two muri ibyo bice kandi ko ryarimo risatira rigana i Bukavu.