AFC/M23 Yatangaje ko Ubuyobozi Bwayo Bumaze Gushinga Imizi, Igaragaza n’Intego Isigaye
Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatangaje ku mugaragaro ko ubuyobozi bwaryo mu Mujyi wa Goma bumaze gushinga imizi, rikemeza ko umutekano wamaze gusubira ku murongo, igisigaye kikaba ari ugukomeza urugendo rw’iterambere no kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose.
Ibi byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06/02/2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abaturage b’Umujyi wa Goma, mu muhango wo kwibuka umwaka ushize AFC/M23 itangiye kuyobora uyu mujyi.
Nangaa yasobanuye ko nyuma y’umwaka umwe AFC/M23 ifashe ubuyobozi bwa Goma, imikorere y’inzego zose yamaze gushyirwa ku murongo, umutekano uragaruka, kandi abaturage bakaba babayeho mu ituze ugereranyije n’igihe cyari cyarabanje.
Umujyi wa Goma wafashwe n’iri huriro mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n’ingabo za SADC, abacancuro b’abanyamahanga ndetse n’imitwe irimo na FDLR.
Mu ijambo rye, Corneille Nangaa yavuze ko intambara yabereye muri uyu mujyi yarangiye burundu, abikesha imbaraga n’ubwitange by’ingabo za AFC/M23, ashimangira ko bikwiye gushimirwa ku ruhare zagize mu kugarura umutekano.
Ati: “Tubikesha imbaraga z’inzego za gisirikare, iz’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’intara, ubu muraryama mugasinzira mutekanye. Amahoro yaragarutse. Ni yo mpamvu tubashimira. Ubu intambara yarangiye, igikurikiyeho ni ugukomeza urugamba rw’iterambere.”
Yakomeje ashimira inzego z’ubuyobozi bwashyizweho n’iri huriro, avuga ko zikomeje gukora uko zishoboye kose kugira ngo amahoro arambye abungabungwe, ubuzima bw’abaturage bugende burushaho gutera imbere, n’ibikorwa remezo bikomeze gusubizwamo ubuzima.
Nangaa kandi yasabye abaturage b’i Goma gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, abibutsa ko Congo igomba kubeshwaho kandi igatezwa imbere n’Abanyekongo ubwabo, aho kubitegereza ku bandi.
Ati: “Kuva AFC/M23 yagera hano, ntituzigera dusubira inyuma. Mu ntero yacu turavuga tuti “dusonge mbere.” Tuzakomeza intambwe igana imbere kugeza igihe tuzabohorera Congo yose.”
Aya magambo ya Corneille Nangaa aje akurikira amagambo aherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo za AFC/M23, General Sultani Makenga, wavuze ko urugamba nyarwo rukiri mu ntangiriro, kandi ko bazaruhuka ari uko bamaze kubohora Congo yose no kuyikura mu menyo y’ubutegetsi bubi, nk’uko yabitangaje.
Ihuriro AFC/M23 rikomeje kugaragaza ko rifite intego ndende zo guhindura imiyoborere ya RDC, mu gihe ibivugwa naryo bikomeje gukurura impaka n’inyungu zitandukanye ku rwego rw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.






