AFC/M23 Yatangaje Ko Yamaze Kuvana Burundu Ingabo Zayo mu Mujyi wa Uvira
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ku wa Gatandatu, tariki ya 17/01/2026, ryakuye burundu ingabo zaryo n’inzego zaryo z’ubuyobozi mu mujyi wa Uvira, uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hari hakigaragara abasirikare bake b’iri huriro n’abakozi baryo b’ubuyobozi.
Tariki ya 15/01/ 2026, AFC/M23 yari yatangaje ko ari bwo yatangiye igikorwa cyo gukura ingabo zayo muri Uvira, umujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wari warafashwe n’uyu mutwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri 2025. Nubwo icyo gihe igice kinini cy’abarwanyi n’ibikoresho bya gisirikare byari byamaze kuhava, amakuru yatangwaga yavugaga ko hakiri abasirikare bake b’uyu mutwe bakiri mu mujyi.
Ku wa Gatandatu, amakuru aturuka muri Uvira yemeje ko ingabo za AFC/M23, zambaye imyambaro ya gisirikare kandi zitwaje intwaro zitandukanye zirimo n’iza rutura, zavuye mu mujyi zerekeza mu nkengero zawo. Bamwe muri bo bagendaga n’amaguru, mu gihe abandi batwawe n’amakamyo abiri ya gisirikare. Ayo makuru agaragaza ko abo barwanyi bashobora kuba barenga 200.
AFC/M23 yasobanuye ko abo barwanyi bari bagize icyo yise “ishami rishinzwe kugenzura no gukurikirana umutekano.” Uyu mutwe watangaje ku mugaragaro ko washyize umujyi wa Uvira mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, unemeza ko utagifite inshingano zirebana no gucunga umutekano w’umujyi wa Uvira n’abaturage bawo babarirwa hafi ku bihumbi 500.
Gusa AFC/M23 ikimara kuva muri Uvira, abaturage baho bahise bavuga ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu humvikanye amasasu menshi, mu bice bikikije umujyi. Ibi byatumye impungenge n’ubwoba bikomeza kwiyongera mu baturage.






