AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ukaba ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), watangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo hafi n’umujyi wa Goma.
Ni operasiyo irimo gukorerwa mu duce twegereye cyane Pariki ya Virunga twifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu kugaba ibitero ahari ibirindiro bya M23.
Minembwe Capital News yamenye ko iyi operation M23 yayitangiye ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, ubwo hari tariki ya 14/04/2025.
Si operation gusa M23 ikora kuri iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, hubwo inakora n’umukwabo mu duce twose ikeka ko twaba twihishemo abarwanyi bo muri FDLR n’abo muri Wazalendo.
Nk’uko aya makuru akomeza avuga utwo duce ni uturimo Mutaho yo muri grupema ya Kibati muri teritware ya Nyiragongo ndetse n’agace ka Rusayo.
Binazwi ko utwo duce twombi twari indiri ya FDLR umutwe urimo abasize bahekuye Abatutsi mu Rwanda ndetse kandi ukaba urwanya n’u butegetsi bw’u Rwanda.
Ikindi twabashe ku menya nuko M23 muri uwo mukwabo yabashe gusenya inzu ziri muri utwo duce zihishagamo FDLR na Wazalendo.
Iyi operation M23 yayitangiye nyuma y’igihe gito iriya mitwe yitwaje Intwaro ikorana byahafi n’ingabo za Leta ya Congo igaba ibitero mu duce turi mu nkengero z’u mujyi wa Goma ugenzura n’uyu mutwe wa M23.
Harimo n’igitero iriya mitwe yagabye mu ma Quartier ya Kyeshero n’ahandi hafi aho mu mujyi wa Goma.