AFC/M23 Yatangiye Kuvana Ingabo muri Uvira, Mu Ntambwe Ivugwaho Kuba Iy’Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) watangiye ku mugaragaro kuvana ingabo zawo mu Mujyi wa Uvira, intambwe uvuga ko igamije gushyigikira ibiganiro bya politiki no gushakira akarere amahoro arambye. Uwo mutwe wemeje ko iki gikorwa kizaba cyarangiye bitarenze tariki ya 18/12/ 2025.
Uvira yafashwe n’ingabo za AFC/M23 tariki ya 09/12/ 2025, nyuma yo kwirukana ingabo za FARDC, iz’u Burundi zari ziri muri uwo mujyi, ndetse n’imitwe bafatanya irimo Wazalendo. Iryo fatwa ry’umujyi ryahise ritera impungenge n’igitutu gikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu by’i Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imiryango mpuzamahanga byamaganye uko umutekano wakomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Congo.
AFC/M23 ivuga ko urugamba rwayo rushingiye ku guharanira umutekano n’uburenganzira bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri RDC, ivuga ko bakomeje kwibasirwa n’ubwicanyi n’ihohoterwa rikabije ridahanwa.
Mu itangazo ryasohotse tariki ya 16/12/2025, AFC/M23 yatangaje ko yemeye kurekura Umujyi wa Uvira ishingiye ku busabe bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije gushyiraho inzira ya politiki yo gukemura amakimbirane amaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.
Kuva muri irijoro ryo ku itariki ya 17/12/2025, ingabo z’uyu mutwe zatangiye gusohoka muri uwo mujyi. Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, Bertrand Bisimwa, yabitangaje abinyujije ku rubuga X (rwasimbuye Twitter), agira ati:
“Ibikorwa byo kuvana ingabo za AFC/M23 mu mujyi wa Uvira birakomeje kandi bizaba byarangiye bitarenze ejo. Turasaba abasivili gutuza, kandi turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa gukora ibishoboka byose kugira ngo Uvira irindwe ubugizi bwa nabi, ibitero n’ikoreshwa ry’intwaro.”
Nubwo bimeze bityo, AFC/M23 igaragaza impungenge zishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho ivuga ko intambwe zayo zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi n’ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bakisubiza uduce twari twararekuwe ndetse hakibasirwa abasivili bakekwagaho gushyigikira uyu mutwe.
Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 yasabye abahuza mpuzamahanga gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava, zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivili n’ibikorwaremezo by’ingenzi, no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hifashishijwe ingabo zitabogamye.
Kugeza ubu, ejo hazaza h’umutekano wa Uvira haracyari mu rujijo, kuko ingabo za AFC/M23 zitangiye kuwusohokamo mu gihe hataragaragazwa ku mugaragaro ingabo cyangwa inzego zizahita ziwucungira umutekano. Ibi bituma impungenge ku mutekano w’abaturage zikomeza kwiyongera, mu gihe amahanga akomeje guhanga amaso uko iki cyemezo kizagira ingaruka ku mahoro n’ituze by’akarere kose.





