AFC/M23 yateguje FARDC ibikomeye nyuma y’ibitero by’indege za Sukhoi-25 na drones yagabye ku baturage
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryateguje ko nyuma y’ibitero byagabwe n’Ingabo z’iki gihugu muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigahitana abaturage benshi, rigiye kwirwanaho hagamijwe kurinda abasivili no kumaraho bya burundu igituma abaturage bagira imibabaro.
Ibitero by’indege z’intambara zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones zo mu bwoko bwa Ch-4, by’ingabo za RDC byagabwe mu duce two muri teritware ya Masisi aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 19/09/2025.
Zabigabye ahitwa Bibwe, Malembo, Nyenge, Chytso, Hembe no mu nkengero zaho.
AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi gukora biriya bitero ikicya abasivili no gutera akaduruvayo muri abo baturage.
Itangazo riteweho umukono n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ko “ihuriro ry’ingabo za RDC ryarashe mu duce dutuwe cyane n’abaturage hakoreshwejwe drones Ch-4 ndetse n’indege 2 z’intambara za Sukhoi-25 zikicya abaturage b’inzirakarengane.
Rigira riti: “Saa mbiri n’iminota itatu, igitero cya drones zo mu bwoko bwa Ch-4 cyarashe Nyange n’ibice biyegereye bituma hapfa abasivili benshi.”
Itangazo rikongera riti: “Ibi bitero, ivangura rishingiye ku moko n’ikwirakwizwa ry’amagambo y’urwango bituruka i Uvira, twiyemeje guhera ubu kwirwanaho no kurinda abaturage bacu kandi tukarandura burundu icyihishe inyuma y’ibyo bitero.”
Hejuru y’ibyo, iri huriro rya AFC/M23 ryagaragaje ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwasuzuguye imbaraga zose z’ubuhuza zashyizweho n’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Mu minsi mike ishize uyu mutwe wari watangaje ku mugaragaro umenyesha umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangije intambara ku buryo bweruye.
Ndetse kandi yamagana imiryango mpuzamahanga gukomeza kwigira ntibindeba mu gihe Ingabo za FARDC ziri kwica abaturage muri Uvira, Fizi na Mwenga.
Uyu mutwe utangaje ibi mu gihe imirwano yongeye kuremera muri kiriya cyumweru gishize, aho yaberaga muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati yu yu mutwe n’izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta.