AFC/M23 Yateye Indi Ntambwe Ikomeye, Ifata Lubirizi Ikomeza Kwagura Uduce Igenzura muri Uvira
Amakuru mashya aturuka mu kibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, arerekana ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje kwagura uduce rigenzura nyuma yo gufata Bwegera ryafashe Lubirizi, n’utundi duce dutandukanye.
Nk’uko amakuru yizewe abitangaza, mu masaha make ashize kuri iki Cyumweru, tariki ya 07/12/2025, AFC/M23 yafashe Lubirizi iri mu ntera nto uvuye mu mujyi wa Uvira, nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR ndetse na Wazalendo.
Ibi biza bikurikira intsinzi zo ku wa Gatandatu tariki 06/12/2025, ubwo AFC/M23 yafataga Luvungi na Bwegera, ndetse na Lubarika n’utundi duce dutandukanye duhana urubibe
Kuri ubu, amakuru atugeraho aravuga ko uyu mutwe ukomeje kwerekeza ku Mutarure hafi ya Sange, ahagana ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, mu rugendo rugaragara ko rugamije gukomeza kwagura imipaka y’aho ugenzura.
Mu bice AFC/M23 imaze kwigarurira birimo Kamanyola na Katogota, abaturage b’Abanyamulenge bahatuye batangaza ko bafite amahoro menshi. Umwe muri bo yabwiye Minembwe Capital News ati:
“Ubu dufite amahoro menshi. AFC/M23 yaduhaye amahoro. Ubu tuvuye gusenga kandi twasenze neza. N’abari bahunze bari guhunguka bose.”
Kugeza ubu, nta rwego rwa leta ya RDC ruratangaza ku mugaragaro iby’ibi bikorwa bya gisirikare bikomeje kwihuta mu Burasirazuba bw’igihugu.






